KAMONYI: Impanuka ikomeye yakomerekeyemo abarenga 20

Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong, yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Huye.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yari igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa Nyamugari, ndetse ihita inafunga umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe no kunyuranaho nabi.

Ati “Mu bakomeretse harimo babiri bajyanywe ku bitaro bya CHUK, abandi basigaye bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi no ku bitaro bya Remera –Rukoma”.

Kuva iyi mpanuka yaba nta modoka zibasha kuhanyura kuko yahise ifunga umuhanda.

ACP Rutikanga avuga ko ubu hagiye kurebwa uburyo iyi modoka yakoze impanuka ikurwa mu muhanda, ibindi binyabiziga bikabona inzira binyuramo.

ACP Rutikanga avuga ko bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo.

Ati “Ikindi bagomba kwibuka ni ukumenya ko batwaye ubuzima bw’abantu kandi bakamenya ko bagenda mu muhanda urimo ibindi binyabiziga, bakirinda icyatuma bakora impanuka, birimo kwirinda kunyuranaho ahatemewe, kwibuka gucana amatara ndangacyerecyezo, bakanamenya gutanga inzira ku bindi binyabiziga”.

Fabrice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rusizi: Umusozi watengutse wangiza ibifite agaciro ka Miliyoni 15 Frw<img src="http://oasisgazette.rw/wp-content/uploads/2024/02/umusz-300x135.jpg" alt="" width="800" height="135" class="alignnone size-medium wp-image-582" />

Mon Feb 26 , 2024
Umusozi wa Rwamikaba,watengutse, ubutaka n’ibiti byose biramanukana bifunga umugezi wa Rusizi , kuri ubu habarurwa ibifite agaciro ka miliyoni 15 frw. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024,mu Midugudu ya Nyamagana na Mugerero yo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Umusozi watengutse ureshya […]

You May Like

MaximeD TV

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam, quis nostrud exercitation ullamco laboris nisi ut aliquip ex ea commodo consequat. Duis aute irure dolor in reprehenderit in voluptate velit esse cillum dolore eu fugiat nulla pariatur

Quick Links