Abanyamuryango ba Koperative KIMI baratabaza Leta ngo ibarenganure
Abanyamuryango ba Koperative KMI baratabaza Leta kugirango ibarenganure, bagarurizwe umutungo wabo wamaze gufatirwa muri AB BANK , hashingiwe k’uburiganya bakorewe n’abari abayobozi babo aribo Perezida na Visi we , bafatanije n’umushoramari Usengimana Kamali Emmanuel , ibintu kuri bo babona ko byakozwe mub’uburyo bwakagambane.
Mu minsi yashize muri Koperative Iterambere mu Ikoranabuhanga (KMI) humvikanye ibibazo bishobora kuyiviramo igihombo gikabije kikanatera amakimbirane mubanyamuryango , bitewe n’amasezerano yakozwe muburyo bw’uburiganya hagati ya Komite yacyuye igihe yari iyobowe na HAKIZIMANA Isaie(Perezida) , AFRICA MUHAMUD(Visi Perezida) n’umushoramari Usengimana Kamali Emmanuel , uhagarariye UKAMPROPERTIES ,akaba ari nawe nyiri inyubako abanyamuryango ba koperative KMI bakoreramo ubucuruzi bwabo , ahanini bwibanda kubicuruzwa by’ikoranabuhanga.

Imitere y’ikibazo:
Usengimana Kamali Emmanuel yari asanzwe afitanye ibibazo bijyanye n’amadeni na bamwe mubamuhaye ibikoresho yifashishije yubaka inyubako koperative KMI ikoreramo uyu munsi , abo bakaba ari Gatware Francois , Maniriho Theogene , na Ntivuguruzwa Eric.
Nk’uko bigaragara mu masezerano , amadeni aba bantu bishyuza Kamali , angana na 24.060.000 Frw , hakiyongeraho 1.203.000 Frw agomba guhabwa umuhesha w’inkiko w’umwuga , kuko urubanza rwamaze kugirwa itegeko , yose hamwe akaba 25.263.000 Frw.
Amafaranga ya Koperative KMI agaragara kuri Konti nomero 0121100361571 iri muri banki ya AB Bank , asaga 16.200.000 Frw ,kuri ubu niyo yamaze gufatirwa , ari naho abanyamuryango bahera basaba kurenganurwa kuko byakozwe muburyo bw’uburiganya batabimenyeshejwe.
Twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative ,batubwira ko hatanzwe inama yo gukemura aya makimbirane m’ubwumvikane ku mpande zose zirebwa n’ikibazo ,byananirana hakitabazwa amategeko hisunzwe inkiko.
Twagerageje guhamagara Kamali Emmanuel kugirango aduhe amakuru , tunamwoherereza ubutumwa bugufi , ariko ntayadubiza.

Ushaka gusoma ibihamya bikubiye mu masezerano yakozwe wakanda hano
Ushaka gusoma ibihamya bikubiye mu masezerano yakozwe wakanda hano
Ushaka gusoma ibihamya bikubiye mu masezerano yakozwe wakanda hano
Inkuru iracyakomeza….