MU MAGARE: Abakinnyi 15 bazavamo 5 bitabira Tour Du Rwanda batangiye imyitozo

Umutoza w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) Sempoma Felix, yahamagaye abakinnyi 15 batangiranye imyitozo yo kwitegura Tour Du Rwanda, atangaza ko intego bafite ari ukuryegukana.

Sempoma Felix n’abakinnyi be 15 bageze mu mwiherero ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe, 2021 ndetse batangira gukora imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 werurwe, mu rwego rwo kwitegura Tour Du Rwanda iteganyijwe kuba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Abakinnyi bahamagawe 15 bazakurwamo batanu bazitabira isiganwa.

– Nsengimana Jean Bosco
– Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
– Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
– Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
– Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
– Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
– Gahemba Barnabé (Benediction Club)
– Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
– Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
– Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
– Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
– Mugisha Samuel (La Roche Vendée Cyclisme)
– Tuyishimire Ephrem
– Kwizera Elie (Cine Elmay)
– Uwizeye Jean Claude

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma yabwiye UMUSEKE  ko imyitozo bazayikora mu byiciro kugira ngo habeho no gukuramo  bamwe mu bakinnyi batanu bazahagarira u Rwanda muri aba 15 yahamagaye.

Yagize ati: “Twafashe abakinnyi 15 bagomba gukora imyitozo tukazakuramo 5 bazitabira  Tour DU Rwanda. Ikiciro cya mbere rero twatangiye uyu munsi,  gifite iminsi 20 kizageza mu ntangiriro z’icyunamo. Ikiciro cya kabiri cyo kwitegura ni imyitozo abakinnyi bazakorera iwabo mu cyunamo, hanyuma tukazagira ikindi cy’kiciro cy’iminsi 15 nyuma y’icyunamo tukazakivamo duhita tujya mu isiganwa.”

Uyu mutoza yatangaje ko nibasubukura imyitozo izatangira nyuma y’icyunamo, bazahita basezerera abakinnyi 7 basigarane 8 bazakurwamo 5 mbere y’uko Tour Du Rwanda itangira mu kwezi kwa Gicurasi.

Sempoma Felix yabwiye UMUSEKE ko intego bazajyana muri iri siganwa ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo baryegukane, bataritwara nabwo bikaba uko.

Yagize ati: “Iyo ugiye mu irushanwa ugenda ufite intego yo kuryegukana. Natwe  rero intego dufite ni iyo nitubishobora tuzaryeguka nitutabishobora kandi bizaba ari uko. Iyo rero niyo ntego nyamukuru dufite.”

U Rwanda ndetse na Eritrea nibyo bihugu bibiri byamaze gutangariza Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ko bizitabira Tour Du Rwanda iteganyijwe tariki 2 – 9 Gicurasi 2021.

 

OASISGAZETTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *