Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane muri filimi “Hoteli Rwanda” ivuga ku mateka ya Jenoside avuga ko adatungurwa n’abakemanga uruhare rwe mu gufasha kurokora amagana y’Abatutsi bari barahungiye imuri Hotel Mille Collines yayoboraga mu gihe cya Jenoside muw’1994. Avuga ko ibyo yakoze icyo gihe yabikoreye abanyarwanda bose bari bakeneye gutabarwa atarobanuye. Muri […]
POLITIKI
Abadepite bo mu Bwongereza banze impinduka zose ku mushinga w’itegeko ujyanye n’u Rwanda zari zakozwe n’abasenateri, mu gihe ibintu bikomeje kubura gica mu nteko ishingamategeko. Uyu mushinga w’itegeko, umaze kugibwaho impaka zikomeye, ubu ugiye gusubira muri sena kugira ngo wongere gusuzumwa kuri uyu wa kabiri. Bibaye mu gihe amakuru yumvikanisha […]
AFC/M23 ya Corneille Nangaa, yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora, akaba yagaragaye i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo. Umuvugizi wa AFC/M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS […]
Abaturage bo mu Murenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi, ahatangirijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko banyuze mu nzira y’umusaraba itaboroheye. Ni ububamya bwagarutsweho n’ abarokokeye mu Murenge wa Ruvune wahoze witwa komini Bwisige ,ubu mu kagari ka Gashirira ,mu Karere ka Gicumbi. […]
RBC, MINUBUMWE na AVEGA barasaba Abanyarwanda kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka birinda ibikorwa byo guhutazanya, bityo bakubaka ubudaheranwa. Ni mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30. Ibi byashimangiwe Kur’uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, i Kigali […]
Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko guhera tariki 24/02/2024, hazatangira amatora azahera ku rwego rw’Umudugudu yo guhitamo abazahagararira uyu Muryango mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. FRONT PATRIOTIQUE RWANDAIS – INKOTANYI ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU Amatora yo guhitamo abazahagararira Umuryango FPR- INKOTANYI mu matora […]
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Sudani y’Epfo akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, bagiranye ibiganiro. Ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 22 Gashyantare 2024, nibwo Perezida Salva Kiir yageze mu Rwanda. Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byarimo n’ […]
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rukomeje kumva icyo abagabo 18 bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha. Baregwa ibyaha by’iyicarubozo mu magereza. Uhereye kuri Augustin Uwayezu wari umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyakiriba I Rubavu uri mu basabiwe gufungwa burundu, yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha akagirwa umwere. Naho Innocent Kayumba bagenzi be […]
Batumiwe mu biro Downing Street bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ngo basangire ifunguro rya mu gitondo. Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri guverinoma batsimbaraye, nibura kugeza ubu, ko amatora aba rwose nkuko ateganyijwe. Kimwe mu bishoboka – niba barimo kubona ko batsindwa – cyaba kuburizamo amatora. Ibyo byaba ari ukwemera […]
Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko “bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu” hagati y’ibihugu byombi. White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’itsinda bari […]