Abaturage mu Mujyi wa Kigali barataka inzara nyuma yo gushyirwa muri Guma Murugo

Ibyumweru bibiri birashize abaturage batuye mu mujyi wa Kigali bari muri gahunda ya Guma Murugo mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus abenshi batakaje imirimo abandi nabo ibyo bakora ntibigenda kuko imikorere n’abakiriya bagabanutse.

Ubu ikivugwa cyane n’inzara ica ibintu kubera ko abaturage bavugako ibyo bijejwe na leta byabaye ibinyoma bamwe mu baturage batuye uduce dutandukanye mu mujyi wa Kigali bavugako nubwo leta ari umubyeyi ariko umubyeyi ntiyakwemera abana be bicwa n’inzara.

Ati “turashonje kandi minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yaravuzeko abatakaje imirimo bazaduha ibiryo ndetse ko nuzagira ikibazo gikomeye yaba ubuvuzi bwihutirwa bazashyiraho ubutabazi bwihutirwa ariko ibyo byose byabaye ibinyoma’’.

Aho abaturage bavuga ko bamaze igihe ntabyo kurya babona nkuko babyijejwe ndetse n’ubwo butabazi bwihuse iyo ubwitabaje usubizwa n’abakobwa bavuga ko ugomba gutegereza buri hafi bati koko uhaze ntamenyako hari ushonje.

Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu murenge wa Gisozi avuga ko abayobozi bakwiye kujya bavuga ibintu bazashyira mu bikorwa kuko bitera abaturage kwibaza byinshi niba uvuzeko abaturage baguma murugo kubera ikibazo cyo kubarinda icyorezo nabwo ukababeshya ibyokurya ntibabibone nubundi bufasha bemerewe ntibabuhabwe ibyo si kibazo ati:”Niba perezida wacu dukunda atwumva nadutabare turapfuye.’’

Ibi kandi bikaba byarashimangiwe n’abandi baturage batuye mu mirenge itandukanye mu karere ka Nyarugenge tuvugana nuyu witwa rajabu utuye mu Murenge wa Rwezamenyo Akagari Kabuguru ya 2 avuga ko ibibazo batewe n’icyorezo cya Coronavirus bitagira ingano.

Ati:’’Ariko ubu leta nijya gufasha bazafasha abishoboye, urumva nkubu dufite ibibazo byibyo kurya ariko ntabyo tubona imirimo yarahagaze naryaga ari uko nagiye gukora nonese kombona inzara izica benshi  kurenza coronavirus ukumva abayozi batubwira ibintu ariko kubyubahiriza bikagorana.’’

Akomeza asabako ubuyobozi gushyira mubikorwa ibyo bwavuze ndetse bukarebera ku ntore izirusha intambwe kuko yo icyo ivuze igikora.

Twageraje kuvugana n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza kuri telephone ntitwa mubona ariko mu nkuru itaha tuzababwira icyo ubuyobozi bubivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *