Meddy yasohoye indirimbo nshya ahuriyemo n’abahanzi bo muri Wasafi

Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy mu buhanzi akaba amaze kwamamara kubera ibikorwa bye bya muzika yashyize hanze indirimbo nshya yise ” We Don’t Care ” yakoranye n’abahanzi bo muri Wasafi iyobowe na Diamond Platnumz.

Iyi ndirimo ifite iminota 2 n’amasegonda 51′ gusa yayikoranye n’umuhanzi uvanga imiziki ya Diamond Platnumz uzwi nka Dj Romyjons na Rayvanny bose babarizwa mu nzu ya Wasafi.

Byagiye bivugwa kenshi ko Meddy yakoranye indirimbo guturuka muri Wasafi ariko bamwe ntibabyemere, Umwaka ushize abenshi bagiye babona amafoto ari kumwe na nyiri Wasafi Diamond Platnumz ndetse biza no kugaragara mu gitaramo cya Wasafi Festival ubwo yari mu bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo kiba ngaruka mwaka gitegurwa na Wasafi.

Bidatunguranye mu gitero cya Rayvanny yumvikanye aririmba ikinyarwanda bikaba biri mu bituma umuziki w’u Rwanda utera imbere ndetse n’igihugu kikamenyekana, Rayvanny yagize ati”…Nabonye kera ibyo unkorera uhumuriza umutima wanjye…”

Iyi ndirimbo yakozwe na Meddybeats mu buryo bw’amajwi afatanyije na Bob Pro ndetse amashusho akorwa na Producer Meddy Saleh na Easy Cuts.

Mu mashusho hari ayafatiwe mu Rwanda ubwo Meddy yari mu Rwagasabo gutaramira abantu ndetse akaba hari nayafatiwe mu gihugu cya Tanzania ubwo Meddy yari mu gihugu cy’abaturanyi mu gitaramo yari yatumiwe cya Wasafi Festival umwaka ushize.

Meddy yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu buryo bushoboka aho twavugamo iyo yakoze ikaba imaze kurebwa ku rubuga rwa YouTube akoresha n’abarenga miliyoni 34 ikaba ari ndirimbo yitwa ” Slowly ” bikana mushyira ku mwanya wa Mbere kuko ntawundi munyarwanda urabikora.

Indirimbo nshya ” We Don’t Care ” ya Meddy yakoranye n’abahanzi bo muri Wasafi wayireba hano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *