Uyu munsi mu Rwanda abantu 67 banduye coronavirus mugihe hakize abantu 15

Uyu munsi mu Rwanda minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 67 aribo babonetse banduye COVID19 mu gihe hakize abantu 15 mu masaha 24 bahise bataha mu miryango yabo.

Abarwayi bashya bagaragaye mu mujyi wa Kigali, aho 50 ari abapimwe mu bacuruzi bo mu masoko yafunzwe yo mu mujyi wa Kigali mu gihe abandi bakuwe mu Turere twa Rusizi na Kirehe.

Itangazo rya Minisante rikomeza riti “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:50 (Bapimwe mu bacuruzi bo mu masoko yafunzwe muri Kigali), Rusizi:16 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi) na Kirehe:1’’

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ubwandu bushya bukomeje kwiyongera kuko mu minsi itandatu gusa hamaze kuboneka abantu 356 banduye Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ubwandu bushya buboneka cyane cyane mu masoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana ndetse no mu tundi turere tugize u Rwanda.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 2 644 banduye mu bipimo 345 920 bimaze gufatwa, 1 698 barayikize mu gihe 936 bakiri kwitabwaho n’abaganga; icumi bitabye Imana.

Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *