U Buhinde bwahaye u Rwanda ibitabo bisaga ibihumbi 100 bya Siyansi

Muri iki gitondo u Rwanda rwashyikirijwe inkunga y’ibitabo bya Siyansi n’Igihugu cy’u Buhinde bisaga ibihumbi ijana (100.000) kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Iyo nkunga yashyikirijwe Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) binyujijwe muri Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda, kuwa 7 Ugushyingo 2019.

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda Oscar Kerketta mu muhango wo gushyikiriza ibitabo Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irenee.

Nk’uko byasobanuwe n’Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta, ibitabo byatanzwe byiganjemo ibya siyansi kuko igihugu gifite abaturage bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga n’ubumenyi ari bo bateza imbere bakiteza imbere, bakaba bahisemo kandi gutanga ibitabo bya siyansi kuko mu nteganyanyigisho y’amashuri y’u Rwanda hakenewe cyane ibitabo nk’ibi kuko amashami ya siyansi agenda atezwa imbere.

Amb. Kerketta ati:“ Ibitabo byatanzwe byiganjemo ibya siyansi n’ikoranabuhanga, byakorewe mu Buhinde ariko bizanywe mu Rwanda kugira ngo bifashe Abanyarwanda mu burezi, twizeye ko bizatanga umusaruro mwiza.”

Amb. Kerketta avuga ko u Buhinde n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire, bakaba bishimiye n’ubu bufatanye mu rwego rw’uburezi, kandi ko hari n’izindi nzego bafatanyamo mu rwego rw’iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, avuga ko ibitabo byatanzwe n’u Buhinde ari inkunga nziza u Rwanda rubonye mu rwego rw’uburezi kuko bije kunganira ibyari bisanzwe mu mashuri ari na byo byanditswe n’abanyarwanda.

Avuga ko icyerekezo k’igihugu ari ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, ashimangira ko siyansi n’ikoranabuhanga ari yo mashami abanyeshuri benshi bifuzwaho kwiga kugira ngo bagire ubumenyi mu mibare na siyansi n’ikoranabuhanga, ibi bitabo bikazafasha kongera amavomo y’ubumenyi mu banyeshuri b’u Rwanda.

Ati:“ Ubumenyi ntibugira imipaka, ibi bitabo bije kunganira ubumenyi buvomwa mu bindi bitabo dusanganywe, twifuza ko abanyeshuri biga imibare na siyansi kandi kugira ngo umunyeshuri yige neza ni uko agira imfashanyigisho. Biragoye ko twashishikariza abanyeshuri kwiga siyansi badafite ibikoresho nkenerwa kugira ngo bige neza.”

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko ibi bitabo bigiye kugenerwa cyane cyane amashuri abikeneye kurusha ayandi, nk’amashuri yo muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 kugira ngo bige neza.

Ati:“ Amashuri akeneye ibitabo kurusha ayandi ni aya arimo gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12, ni yo azibandwaho mu gutanga ibi bitabo, ariko bizagera n’ahandi bikenewe.”

Avuga ko iyi nkunga idahagije urebye ibitabo bikenewe, ngo haramutse habonetse n’indi nkunga bayakirana yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *