Umuyobozi mwiza nuharanira guteza imbere abo ayoboye :perezida wa cooperative COCTAMOKA mukarere ka Kamonyi.

Koperative COCTAMOKA ni koperative yabakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge, Iyo koperative ikaba yaratangiye muri 2009 ubu ikaba ifite abanyamuryango 350.

Mu nteko rusange yateranye kuwa 30/10/2019 hakaba haragaragajwe igikorwa bya koperative ndetse nibyo iteganya kugeraho. Abanyamuryango ba koperative COCTAMOKA hakaba barahawe mu bwisanzure bwo kubaza no gushaka hamwe icyaduteza imbere abanyamuryango. Abanyamuryango ba koperative COCTAMOKA bakaba baragaragaje ibibazo bafite baterwa n’abayobozi bandi muma koperative akorera muri ako karere. Ibyo ibibazo birimo gucibwa amande arenze ayo bacibwa muri koperative yabo gufatirwa moto n’ibindi bitandukanye. Mu bayobozi batunze agatoki cyane n’abayobozi ba koperative KAMOTRAKO ukorera mu murenge wa Runda aho bavuga ko umuyobozi wa koperative KAMOTRAKO Munyakayanza ander nabo bayoborana bagukorera abamotari .

Tuganira n’abamwe mu banyamuryango ba koperative COCTAMOKA bagaragaje impungenge baterwa n’ubuyobozi bw’ahandi kandi iwabo ntabibazo bafite Tuganira nuyu witwa Niyoyita aber akaba yavuzeko ubuyobozi bwabo ntabibazo bafite kuko bushyira hamwe nabo bayoboye mu guteza imbere koperative ati:” Ubuyobozi dufite ko budufasha mu kwiteza imbere akomeza avugako n’ubwo bafite ibibazo baterwa n’abayobozi bo muy’andi ma koperative bagaragaza kubigeza kunzego z’ibishinzwe bakaba biteguye ko nabyo bizakemuka ibyo kandi kikaba byashimangiwe nabandi abanyamuryango byakoperative COCTAMOKA.

Tuvugana n’abamwe mu banyamuryango ba koperative KAMOTRAKO ukorera mu murenge wa Runda nabo bakaba baragaragaje ibibazo bafite baterwa n’ubuyobozi bwabo aho bagaragaje ko umuyobozi wa koperative KAMOTRAKO Munyakayanza André abayoborana igitugu kandi ko aho kureba inyungu rusange areba ize kugiti cye nabo bafatanyije bati tugerageza kugaragaza ibibazo dufite ariko byanze gukemuka.

Umuyobozi wa koperative COCTAMOKA bwana Ndayishimiye Israel avuga ko ibibazo abanyamuryango ba koperative COCTAMOKA bafite baterwa n’abayobozi bandi makoperative babizi kandi ko bagaragaza ku bikemura ariko hakazamo imbogamizi ku bandi abayobozi bandi makoperative bagaragaza nkabari guhangana avugako babigaragarije inzego zibishinzwe bizakemuka  ati:” Ubu icyo turi kureba n’iterambere ry’abanyamuryango mugihe kirambye.” Bagaragaje ibyo bamaze kugeraho birimo kwigurira inzu yo gukoreramo ikibanza ndetse bakaba bagiye kubaka sale izajya ifasha koperative mugihe bafite inama ndetse ikazajya inafasha koperative amafaranga baturutse ku bandi bazajya bayikodesha ibyo byose bakaba bazabigera ho bafatanyije abasaba kwirinda amakosa mu muhanda kugira isuku n’ikinyabupfura asoza ashima leta uburyo idahwema kubafasha kugirango biteze imbere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *