Awilo Longomba yijeje abakunzi ba muzika kuzagire ibihe bidasanzwe muri Kigali Jazz Junction-AMAFOTO

Uyu munsi kuwa kane, tariki ya 24 Ukwakira 2019 nibwo hari hateganyijwe ibiganiro hagati y’abahanzi bazaririmba muri Kigali Jazz Junction ndetse n’itangazamakuru ahari hitezwe kumva ibyo icyamamare Awilo Longomba ahishiye abakunzi ba muzika muri rusange aho yavuze ko bagomba kuza biteguye.

Umuyobozi Uhagarariye RG Consult asobanura uko igitaramo kimeze

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Abayobozi ba RG-Consult aribo bategura iki gitaramo batangiye berekana ibyamamare bitandukanye bizasusurutsa abakunzi ba Kigali Jazz Junction bavuga ko igitaramo gitegerejwe na benshi cya kuri iyi nshuro kuko cyatumiwemo umunyabigwi Awilo Longomba ufite amamuko muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo,  ariko ubu akaba yibera mu Bwongereza. Ubuyobozi bwa RG-Consult  bwavuze ko abandi batumiwe bazasusurutsa abazakitabira ari abahanzi b’abanyarwanda barimo Mani Martin, Rita Ange Kagaju, Neptunez Band na NEP DJs.

Mu gihe bahise baha rugari ku bahanzi bazitabira kugira icyo batangaza bahereye ku muhanzi mukuru nyirizina ariwe Awilo Longomba aho yavuze ati:” Ndishimye kuba ndi mu Rwanda mpafitiye amatsiko kubona abakunzi banjye tudataramana.”

Yakomeje avuga ati:” Mu byukuri naherukaga mu Rwanda nko mu myaka 25 ishize ubwo navugirizaga ingoma umunyabigwi  Tshala Muana nawe uvuka mu gihugu cyanjye. Icyo gihe twakoze igitaramo i Rubavu n’i Kigali none ubu nshimishijwe no kuba ngiye kongera gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere nka Awilo Longomba.”

Ifoto y’urwibutso y’abahanzi ku bateguye igitaramo ndetse n’abaterankunga

Uyu munyabigwi wahimbye injyana ya Tecno-Soukous mu bibazo yabajijwe cyane n’itangazamakuru byibanze cyane ku rugendo rwe mu muzika. Yavuze ko rutari rworoshye, ariko ngo Imana yamushoboje kugera ku cyo yifuzaga ari nayo mpamvu yahamagariye abafana be kuzaza gutaramana nawe akaberaka umuziki wa nyawo.

Yanavuze ko yiteguye gukorana n’abahanzi b’abanyarwanda bazabimusaba. Mani Martin ukubutse mu bitaramo by’uruhererekana  mu Buyapani (Peace Tour) yavuze ko kigali jazz  junction ari umuterankunga ukomeye w’umuziki nyarwanda asaba abanyarwanda kuzitabira igitaramo. Mugenzi we Rita Ange Kagaju we ntiyabonetse muri iyi nama ariko ubuyobozi bwa RG-Consult  bwavuze ko azaba ahari.

Mani Martin yafashe ifoto n’icyamamare Awilo Longomba

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ubu ushobora kuyasanga kw’ishami rya Camellia riri muri CHIC, iriri muri UTC, iriri kwa Makuza, Car Wash n’ahandi.

Uyu mugoroba ku babyifuza hateganyijwe igikorwa cyo guhura no kwifotozanya na Awilo Longomba ku itapi itukura (Red carpet) kiza kubera “CAR WASH”

Icyamamare giherutse gutumirwa muri iki gitaramo ngaruka kwezi ni johnny Drille ukomoka muri Nigeria.

AMWE MU MATEKA YA AWILO LONGOMBA NKUKO TWARI TWABIBAGEJEJEHO MU NKURU YACU Y’UBUSHIJE WAYISANGA HANO:

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *