Abanyarwanda bakwiriye kugira umuco wo gusoma no kwandika Min. Nyirasafari

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, avuga ko gusoma no kwandika bikwiye kongerwa mu mico iranga Abanyarwanda kugira ngo ubumenyi bugere kuri bose.

Abana bari bishimiye gusoma inkuru zanditswe na bagenzi babo

Abana bari bishimye muri uno muhango wo gusigasira umuco wo gusoma no kwandika

Ibi yabivuze kuwa 8 Nzeri 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Uburezi, iy’Umuco na Siporo, abafatanyabikorwa batandukanye, abanyeshuri n’ababyeyi, kikaba cyarateguwe ku bufatanye n’umushinga ‘Soma Rwanda’.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko gusoma no kwandika byagombye kuba mu mico iranga Abanyarwanda, bityo ko ari ngombwa kubitoza abana.

Yagize ati “Kuba uyu munsi wahariwe guteza imbere gusoma no kwandika wizihirijwe mu kwezi k’umuco mu mashuri, ni uko dushaka gushimangira ko gusoma no kwandika na byo bikwiye kuba umuco uturanga nk’Abanyarwanda. Urasoma ukunguka ubumenyi, wakwandika ukabusangiza abandi”.

Ati “Ibi birashimangirwa n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Gusoma, kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi’. Gusoma no kwandi biri muri gahunda za Leta yacu z’iterambere rirambye, aho igihugu gifite intego z’iterambere rishingira ku bumenyi, ni yo mpamvu twifuza ko biba umuco mu miryango y’Abanyarwanda”.

Muri uwo muhango kandi hahembwe abana 30, ni ukuvuga umwe muri buri karere, bahize abandi mu kwandika inkuru mu Kinyarwanda, akaba ari amarushanwa yari arimo abana bo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

Umwana wo mu karere ka Kicukiro witabiriye ayo marushanwa akaba yaranatsinze, Benimana Dominique Savio, avuga ko byamuteye imbaraga zo kuzakomeza kwandika.

Ati “Byanshimishije cyane kuba natsinze amarushanwa kuko twatangiye turi abana benshi ariko nkaba nje muri 30. N’ubundi nakundaga kwandika ariko noneho ibi binteye imbaraga zo gukomeza kwandika. Ibikoresho nahembwe kandi bigiye kumfasha mu myigire yanjye”.

Minisitiri Nyirasafari ahemba umwe mu bana batsinze amarushanwa

Ubwo Min. Nyirasafari yahembaga abana bitwaye neza

Uwo mwana kimwe na bagenzi be bahembwe ibikoresho bitandukanaye by’ishuri, akamashini kameze nka mudasobwa (tablet) ndetse n’icyemezo cy’ishimwe (Certificate).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye ababyeyi gukundisha abana gusoma ariko na bo ubwabo bakabikunda.

Minisitiri Munyankazi na Amb Peter Vrooman

Minisitiri Munyankazi na Amb Peter Vrooman

Ati “Gusoma no kwandika nta mupaka bigira. N’abakuze tubashishikariza gufata umwanya bagacira abana imigani, bakabigisha ibisakuzo n’izindi nkuru zitandukanye baba barasomye noneho bagasaba abana kwandika ibyo bumvise”.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko ururimi kavukure ari ingenzi kuko rutuma kumenya izindi byoroha.

Ati “Ikinyarwanda ni ururimi rw’igihugu, ni byiza ko abana bato ari rwo bigamo mu ntangiriro, bakamenya kuruvuga, kurwandika no kurusoma neza. Ibyo bizatuma kumenya izindi ndimi z’amahanga biborohera cyane, ari yo mpamvu tuzakomeza gutanga ibitabo by’Ikinyarwanda mu mashuri ku buryo abana bajya banabitahana”.

Muri icyo gikorwa kandi hanamuritswe ibitabo byanditse mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda, gusa ngo iby’Ikinyarwanda na n’ubu biracyari bikeya nk’uko benshi babihurizaho.

Aha akabaribwo twegereye umuturage witwa Sano Theogene uturuka mu Kagali ka Kora,Umurenge wa Gitega ufite imyaka 46 yagize ati”Mu byukuri ndakuze impamvu mubona ko niga ubu nuko ntagize ayo mahirwe yo gusoma cyangwa ngo mbone ibyo bitabo,izi nizo mpungenge twagize kubera ubuyobozi bubi bwabanje ariko ubu turashima abariho, akaba yigira kubiro bya Kagali”

Abana bari bitabiriye uyu munsi mukuru wahariwe gusoma no kwandika

 

Abana bari benshi muri uno muhango

Abashyitsi bakuru harimo na Min. Nyirasafari ushinzwe umuco na siporo

posted by oasisgazette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *