Super Cup2019: As Kigali yatsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 -AMAFOTO
Uyu munsi tariki ya 1 ukwakira 2019 hari hategerejwe kumenya ninde uri bwegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda aricyo Super Cup 2019 hagati ya As Kigali ndetse na Rayon Sports, Byarangiye As Kigali igaritse Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye 15:00 ubera kuri Sitade Amahoro Remera, ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi gusa ubona ko As Kigali yinjiye mu mukino mbere ya Rayon Sports, gusa Rayon Sports yaje kwiba umugono As Kigali kuko igitego cya mbere cyahise gitsindwa na Bishira Latif ku munota gusa wa 29′, Gusa bidatinze As Kigali yahise yishyura iki gitego na rutahizamu Farouk Ruhinda Saifi.
Abafana nubwo ari bake bishimira igitego cyo kwishyura
Ku munota wa 35’ ku makosa yo kutumvikana kwa ba myugariro ba Rayon Sports batsinzwe igitego cya kabiri igice cya mbere cy’umukino kirangira ari 2-1 cya Rayon Sports
Igice cya mbere cyarangiye ubona abafana batumva uko byabagendekeye!
Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports Martinez yasimbuje Omar Sidibé yinjizamo O.Commodore. Ku munota wa 54’ yasimbuje Jules Ulimwengu yinjiza mu kibuga Mugisha. Ku ruhande rwa AS Kigali umutoza Eric Nshimiyimana yakuyemo Kalisa Rachid asimburwa na Nova Bayama naho Fasso Raymond asimbura Farouk
Abakinnyi bagarutse ubona ko bashaka kwishyura igitego batsinzwe
Sarpong wagerageje ariko uyu munsi wabonaga ko byamwangiye
Nyuma y’iminota 90’ y’umukino Eric Rutanga Alba yaboneye Rayon Sports igitego cyo kwishyura igice cya kabiri kirangira Rayon Sports inganya 2-2 na AS Kigali.
Igitego Eric Rutanga yatsinze habura umunota umwe umukino urangire
Ni igitego ubona ko cya mushimishije ndetse n’abafana
Nkuko itegeko rya FERWAFA ribivuga ni uko iyo ikipe zinganyije kuri uyu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi hitabazwa Penaliti, ibi byasize Rayon Sports itsinze 1 kuri 3 za AS Kigali.
Umusifuzi wa kane yerekana iminota yinyongera ko bayigize 6
Abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo muri uyu mukino mu ikipe ya Rayon Sports harimo Nshimiyimana Amran, Olokwi Ocommodore, Herve Rugwiro, Habimana Hussein na Jean Claude Iranzi naho kuruhande rw’ikipe ya AS Kigali Ndayishimiye Eric Bakame, B.Kitegetse.
Uyu mukino warimo ubushyamirane bukomeye!
Umutoza mukuru wa As Kigali, Eric Nshimiyimana
Umutoza mushya wa Rayon Sports
Harouna Niyonzima kapiteni wa As Kigali acenga Rugwiro Herve
Sarpong agerageza ishoti rigana mu izamu gusa biramwangira
Ruhinda Farouk mu babashije gutinza umukino kuko yaryamye hasi hafi umunota 1
Rayon Sports bategereje uko penaliti zigiye guterwa
As Kigali itegereje ibiza kuva muri penaliti
Penaliti ya mbere Sarpong yateye Bakame yayikuyemo
Eric Bakame yishimire gukuramo penaliti ya Sarpong
Uyu munsi Kimenyi Yves ntibyamuhiriye
Bakame yabaye umwami w’umukino
Abasifuzi bayoboye umukino
Kapiteni wa As Kigali ahabwa sheki ya miliyoni 5
Igikombe cya mbere cya As Kigali muri uno mwaka wa 2019-2020
http://mewkid.net/where-is-xena/ – Amoxicillin 500 Mg Amoxil oiw.hlvu.oasisgazette.rw.nca.yj http://mewkid.net/where-is-xena/
http://mewkid.net/where-is-xena/ – Buy Amoxicillin Amoxicillin Online rmd.yzqg.oasisgazette.rw.ahj.wq http://mewkid.net/where-is-xena/