Dr.Mbonimpa yanditse igitabo kigaragaza ububi bw’ iyobyabwenge

Dr Mbonimana Gamariel yavuze ko nyuma yaho avuye mu Nteko Ishingamategeko ku mwanya w’Ubudepite,yari agiye guterezwa cyamunara, bituma agurisha ibibanza bye bibiri ndetse n’imodoka ya jeep Rav 4 nyuma yo kutabasha kwishyura neza inguzanyo.

Ni mu kiganiro yagiranye na The Newtimes aho yavuze ingamba yafatiye inzoga zirimo nuko vuba yaba agiye gushinga ihuriro rifasha ababaswe n’inzoga.(sober club).

Uyu wahoze ari umudepite aheruka gushyira hanze igitabo yise “Imbaraga z’Ubushishozi” gikubiyemo impanuro yageneye urubyiruko zo kwirinda ibiyobyabwenge.

Iki gitabo kigizwe n’ibice bitanu : Ubuhamya bwa Dr Mbonimana Gamariel, Umurage w’ubushishozi bwa Perezida Paul Kagame, Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugenewe urubyiruko, Amahitamo asobanutse no Kugenda mu nzira y’ubushishozi.

Dr Mbonima yavuze ko nyuma yo kuva mu Nteko, yakennye bituma atishyura neza inguzanyo byari bigiye gutuma anaterezwa.

Ati “Nagurishje ibibanza byange biri iGahanga, Kicukiro, na Jeep RAV4,ntangaho ingwate inzu yange kubera kutishyura neza inguzanyo.Icyo gihe Bank yari imereye abi.”

Arifuza gushinga ihuriro (Club) rifasha uwabaswe n’inzoga

Muri iki kiganiro yavuze ko afite umugambi wo gushinga ihuriro( sober club), rigamije gufasha abantu kureka inzoga cyangwa kuzigabanya.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yavuze ko iri huriro rizatangira nabona ubushobozi.

– Advertisement –
Ati “Ndi kureba uko nabona ubushobozi.”

Yongeyeho ko iri huriro rizafungurira amarembo buri umwe, uwabaswe n’inzoga n’undi wifuza kuzinywa mu rugero, abigisha uko bagenda bazireka.

Imibare yo mu mwaka wa 2021-2022 y’Ikigo kita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe cya Ndera ,cyerekanye ko abafite ibibazo byo mu mutwe bitewe no kunywa inzoga bari abantu 449 mu bantu 76,768 bafite ibibazo byo mu mutwe.

Abari bafite ibibazo bifitanye isano n’inzoga bari 118 mu 5049 bajyanywe muri ibyo Bitaro.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC , kivuga ko abanywa inzoga biyongereye ugereranyije na 2013 bari 41% naho mu 2022 baba 48%.

OASISGAZETTE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Orion Basket ball yateye ibiti ibihumbi 30

Tue Nov 21 , 2023
Ku wa Gatandatu tariki 18/11/2023 mu turere 28 habaye ibikorwa byo gutera ibiti, muri gahunda ya Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yo gutera ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 63 zizaterwa muri iki gihe cy’Umuhindo, zirimo ibiti bisanzwe by’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’imigano. Ikipe ya Orion Basketball Club nk’uko yari […]

You May Like

MaximeD TV

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam, quis nostrud exercitation ullamco laboris nisi ut aliquip ex ea commodo consequat. Duis aute irure dolor in reprehenderit in voluptate velit esse cillum dolore eu fugiat nulla pariatur

Quick Links