Ferwafa yashyizeho ibihano bikarishye ku makipe azarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe y’Icyiciro cya Mbere ko mbere y’uko Shampiyona isubukurwa izayishyurira ibijyanye no gupimisha abakinnyi COVID-19, ariko inayagaragariza ibihano bikomeye bizahabwa abatazubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda.

Nubwo hataramenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru izasubukurirwa, hari icyizere ko byaba mu mpera z’uku kwezi hashingiwe ku nama zahuje amashyirahamwe y’imikino itandukanye na Minisiteri ya Siporo mu kwezi gushize.

Mu kwitegura ko ibintu byose byaba biri ku murongo mu gihe Inama y’Abaminisitiri iteganyijwe mbere ya tariki ya 15 Werurwe 2021 yakomorera imyitozo n’amarushanwa, FERWAFA yamenyesheje amakipe ingamba zizubahirizwa.

Nk’uko bigaragara mu mabwiriza ya paji 12 agabanyije mu ngingo icyenda, FERWAFA izishyura ibipimo bya Covid-19 byo mu bwoko bwa Rapid Test n’ibya PCR by’ abakinnyi n’abandi bakozi (staff technique) b’amakipe yose mbere y’uko basubira mu mwiherero igihe hazaba hamaze gufatwa icyemezo cyo gusubukura shampiyona.

FERWAFA yamenyesheje amakipe ko “izishyurira gupima abantu 40. Igihe ikipe ifite abakinnyi cyangwa se abagize “staff technique” bake yemerewe gupimisha abandi bakozi ariko ku buryo batarenza umubare ntarengwa wa 40.”

Yakomeje igira iti “Ikipe izifuza kurenza abantu bazishyurirwa na FERWAFA ifite inshingano zo kuzishyurira abazarenga ku mubare wagenwe kandi bigakorwa mu buryo bumwe n’ubwo FERWAFA izabikoramo. Ikipe irasabwa kuzahita ishyikiriza ibisubizo by’abapimwe Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ikoresheje email.”

“Nta muntu n’umwe wemerewe kujya mu mwiherero w’ikipe atagaragara ku rutonde rw’abapimwe Covid-19 ruzaba rwashyikirijwe Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.”

Uretse ibi bipimo bya COVID-19 bizishyurwa na FERWAFA, amakipe afite inshingano yo kuzajya apimisha abakinnyi n’abandi bakozi kuri buri munsi w’umukino hifashishijwe uburyo bwa ‘‘Rapid Test”. Ibyo bipimo bizajya bifatwa ku munsi w’umukino ku kibuga umukino uberaho kandi bishyikirizwe uhagarariye FERWAFA ku kibuga nibura amasaha atatu mbere y’isaha umukino utangiriraho.

Buri kipe yasabwe ko mu gihe kitarenze iminsi 10 mbere y’uko shampiyona itangira, izagaragaza amasezerano ifitanye n’ivuriro rizajya riyifasha mu kwipimisha Covid-19 riri ku rutonde rw’amavuriro yabiherewe uburenganzira na RBC. Iri vuriro ni naryo rizajya ripima ikipe yasuye ariko buri kipe ikazajya yiyishyura ibijyanye no kuyipima.

Mu gihe hari abakinnyi banduye COVID-19, 15 ni bo basabwa

Mu bakinnyi 30 ikipe isabwa kwandikisha mu mwaka w’imikino, 20 muri bo ni bo bagomba kujya ku rupapuro rw’umukino.

Buri kipe igomba kuba ifite abakinnyi 15 batanduye COVID-19 (hatitawe ku myanya bakinaho). Mu gihe ikipe idakinnye umukino izajya iterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Amakipe yasabwe kugira abakozi bafasha mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19

Mu ngingo ya cyenda y’aya mabwiriza, FERWAFA yavuze ko “Buri kipe isabwe gushyiraho umukozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19 mu gihe cy’amarushanwa (COVID 19 Liaison officer) ndetse n’umukozi ushinzwe isuku wabugenewe (IPC Manager / Hygiene Implementation officer) nk’uko biteganywa n’Ikigo cy’Igihugu kita ku Buzima (RBC).”

Abatoragura imipira bagomba kuba barengeje imyaka 18

Amabwiriza ya FERWAFA avuga ko abantu bafite aho bahurira n’abakinnyi hasi ku kibuga barimo abafata amashusho n’abana batoragura imipira, bagomba kuba barapimishijwe COVID-19.

FERWAFA yasabye amakipe yakiriye umukino ko agomba kuba yarapimishije abantu batora imipira byibuze bane kandi na bo bakaba bari hejuru y’imyaka 18.

Bazajya kandi bahabwa imiti (alcohol) yo gutera imipira kugira ngo yice virusi mbere y’uko imipira isubizwa mu kibuga.

Abakinnyi ntibemerewe gutizanya ibikoresho

Amakipe yamenyeshejwe ko agomba kwirinda ko abakinnyi batizanya ibikoresho birimo amacupa y’amazi, imyambaro n’ibindi.

Umubare w’abasimbura ni batanu

Umubare w’abasimbura buri kipe yemerewe mu mukino umwe ni abakinnyi batanu.

Buri kipe yemerewe gusimbuza inshuro zitarenze eshatu mu gihe cy’umukino hatabariwemo igihe ikipe ihisemo gusimbuza mu gihe cy’akaruhuko k’igice cya mbere.

Igihe ikipe zombi zisimburije icya rimwe mu gihe cy’umukino, iyo nshuro izabarwa mu nshuro eshatu zavuzwe haruguru buri kipe yemerewe.

Ibihano FERWAFA yateganyije ku batazubahiriza amabwiriza

Ikosa

Ibihano

Kudapimisha abakinnyi n’abandi bakozi (staff technique) mbere y’umukino nk’uko biteganyijwe n’amabwiriza

Guterwa mpaga y’ibitego 2-0

Umukomiseri wagaragayeho ubufatanyacyaha mu kutubahiriza aya mabwiriza bikemezwa n’inzego zibishinzwe

Guhagarikwa imyaka itanu (5)

Umukozi wa FERWAFA wagaragayeho ubufatanyacyaha mu kutubahiriza aya mabwiriza bikemezwa n’inzego zibishinzwe

Kwirukanwa mu kazi (Iki gihano cyemezwa na Komite Nyobozi ya FERWAFA)

Gukererwa gutanga ibisubizo bya Rapid Test ku munsi w’umukino mu gihe giteganywa n’amabwiriza

Ihazabu ya 200,000 Frw

Igihe hadakoreshejwe imodoka abakinnyi bajya ndetse banava mu myitozo no ku mukino

Ihazabu ya 200,000 Frw ku nshuro igikorwa cyakozwe

Gusohoka k’umwe mu bakinnyi n’undi mukozi (staff technique) umwihererero akawugarukamo adakoze PCR test

Ihazabu ya 500,000 Frw no kutitabira imikino ibiri

Kurenga ku biteganyijwe mu ngingo ya 6 y’amabwiriza y’inyongera yo kwirinda Covid-19 mu gihe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere

Ihazabu ya 500,000 Frw

Kurenga ku biteganyijwe mu ngingo ya 7 y’aya mabwiriza y’inyongera yo kwirinda Covid-19 mu gihe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere

Ihazabu ya 200,000 Frw

Ikipe yagaragayeho uburiganya bugamije kwica aya mabwiriza bikagaragazwa n’inzego zibishinze

Guhagarikwa muri uwo mwaka w’amarushanwa kandi yazagaruka igahera mu cyiciro cya 2

Kutagira uburinzi aho umwiherero w’ikipe uri kubera

Ihazabu ya 500,000 Frw ku nshuro byagaragaye ko nta burinzi buhari

Kutamenyekanisha ku gihe umukozi ushinzwe ibya Covid-19 mu ikipe (Covid-19 officer)

Ihazabu ya 100,000Frw

Undi muntu wese mu barebwa n’amategeko n’amabwiriza bya FERWAFA wagaragaraho ibikorwa by’ubufatanyacyaha mu kutubahiriza aya mabwiriza n’andi ashyirwaho n’inzego zibishinzwe

Ihazabu ya 200,000 Frw no guhagarikwa igihe kigenwa na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire hagendewe ku buremere bw’ikosa

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2020/21 yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo guhera ku wa 12 Ukuboza 2020 nyuma y’uko hari amakipe amwe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Hari nyuma y’iminsi yayo itatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari amaze iminsi mu kato. Indi ine ni iyari gukinwa na APR FC na AS Kigali zari mu mikino Nyafurika.

Umupira w’amaguru kimwe n’indi mikino ihuza abantu benshi kandi bakoranaho, ntiri mu cyiciro cya mbere cya siporo ziheruka gukomorerwa na Minisiteri ya Siporo ngo zisubukure imyitozo.

Amabwiriza rusange yo kwirinda COVID-19 aheruka gutangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare, azageza tariki ya 15 Werurwe 2021.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *