UGANDA: Abaturage bazindukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu

Saa moya za mu gitondo ku masaha yo muri Uganda, miliyoni 18 z’abatuye icyo gihugu bazindukiye mu matora ya Perezida, aho Yoweri Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi ashaka manda ya gatandatu.

Ni amatora akurikiraniwe hafi hirya no hino ku Isi ahanini bitewe n’imvururu zayabanjirije zibasiye abatavuga rumwe na Leta ku isonga harimo Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uri mu bahabwa amahirwe mu matora.

Bobi Wine w’imyaka 38 guhera mu Ukwakira umwaka ushize yakunze gufungwa, abayoboke be bagahohoterwa ndetse akinubira kubuzwa kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Amatora yatangiye kuri uyu wa Kane mu gihe imbuga nkoranyambaga na internet byahagaritswe, ku mpamvu ubutegetsi buvuga ko ari iz’umutekano.

Abatavuga rumwe na Leta bo bavuga ko gufunga internet mu gihugu ari amayeri yo kugira ngo hatagaragazwa amanyanga ashobora gukorwa mu matora.

Daily Monitor yatangaje ko ku nyubako ndende zose mu murwa mukuru Kampala hashyizwe abashinzwe umutekano.

Polisi yatangaje ko gushyira abashinzwe umutekano kuri izo nyubako bigamije guhashya abagizi ba nabi n’abigaragambya, ngo kuko mu myigaragambyo yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize abayiyoboraga babaga bari hejuru n’inzu ndende.

Museveni aherutse kubwira CNN ko natsindwa amatora byakozwemo mu mucyo azava ku butegetsi , mu gihe Bobi Wine yavuze ko amatora nabamo uburiganya ibyayavuyemo atazabyemera.

Hari impungenge ko amatora ari kuba muri Uganda ashobora kuvukamo imvururu zateza umutekano muke mu karere.

Ni amatora yakumiriwemo indorerezi mpuzamahanga. Kuri uyu wa Gatatu Ambasade ya Amerika muri Uganda yatangaje ko indorerezi zayo zangiwe kureberera ayo matora. Ni kimwe n’indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu matora ya Perezida, abakandida 11 nibo bahataniye uwo mwanya, muri bo umugore ni umwe witwa Nancy Kalembe.

Kugira ngo umuntu abarwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida muri Uganda, agomba kugira amajwi 51 % by’abatoye.

Muri ayo matora kandi haratorwa abadepite hirya no hino mu gihugu, bangana na 529.

Miliyoni 18 z’abatuye igihugu cya Uganda bazindukiye mu matora ya Perezida

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *