Airtel Rwanda yafunguye amashami mashya 7 hamwe n’amaduka 30 atangirwamo serivise za Airtel Money

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yafunguye ku mugaragaro amashami mashya 7 hamwe n’amaduka 30 atangirwamo serivisi za Airtel Money muri Kigali mu rwego rwo korohereza abakiliya babo kubona serivise byihuse.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa ariko hanatangwa serivise nyinshi ku bakiliya bayo mu buryo bworoshye, ubu  amashami ya Airtel Rwanda mu mujyi wa Kigali agera kuri 15 hakaba hiyongereyeho icyiswe “Amaduka ya Airtel Money” yashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiriya kubona serivisi za Airtel Money.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chalwa yagize ati“ Tunejejwe no kufungura ku mugaragaro amashami mashya 7(arindwi) hiyongereyeho ahazajya hatangirwa serivisi za Airtel Money hageze kuri 30 muri Kigali”.

Akomeza agira ati “Ibi biratugeza ku mashami 15 muri Kigali, amashami 44 mu gihugu hose.” Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga rimwe muri ayo mashami  mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhango watangiranye n’ishyirwaho ry’uburyo bushya yo gutanga serivisi za Airtel Money yiswe Amaduka ya Airtel Money,bujyanye no gufasha aba agents n’abacuruzi basanzwe kugeza serivisi za Airtel Money  ku bakiriya hose mu gihugu. Ibi bikaba bije byiyongera kuri za kiyosike zigera ku 1,000 zari zisanzwe zikora.

Aya mashami mashya aje kunganira ayarasanzweho mu mujyi wa Kigali mu gutanga serivise nziza ku bakiliya bayo

Bwana Amit Chawla yakomeje kandi agira ati“ Amashami yacu ya Airtel Money azafasha aba ajenti bacu kugera ku bubiko bwacu biboroheye mu rwego rwo gukomeza gufasha abakiriya”

Muri serivisi zitangirwa ku mashami yacu harimo:

• Gutaga serivisi za Airtel Money harimo kubitsa, kubikuza no  gufasha abakiriya gushyiramo umubare w’ibanga

• Kurinda aba ajenti kudashirirwa muri telefone zabo.

• Gutaga izindi serivisi zirimo gushyira simukadi nshyashya ku murongo, gukora swap n’izindi serivisi umukiriya yakenera.

Bwana Amit Chawla kandi yagize ati “Tuzakomeza gushora mu bijyanye no kwagura ibikorwa byacu nkaba mbasaba gukangurira  abakiriya kugana aya mashami mashya tukabasha gufasha abakiriya.

Mu mashami mashya yafunguwe yunganira izari zisanzweho atangirwamo serivisi za Airtel Money harimo Athenee, Downtown, Zindiro, Masaka hafi y’ibitaro, Masaka, Kisimenti, Kimisagara, Kagarama, Gasanze, Gatenga, Masoro, Busanza, Nyabisindu, Kabuga, Masaka Dubai world, Murambi, Bumbogo, Ndera, Nyabugogomaterne, Biryogo, Gikomero, Miduha, Giporoso, Kicker Centre, Rusheshe, Ziniya, na Gakinjiro.

Amaduka ya Airtel Money yashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiriya kubona serivise za Airtel Money n’izindi

Tumenye   Airtel

Airtel Africa Limited  ni ikigo nyafurika gikorera mu bihugu 14 by’afurika.Airtel Africa ikaba yarihaye intego yo gutaga serivisi z’itumanaho rikoresha telefone zihendutse kandi zirangwa n’udushya . Ikaba aterwa inkunga ‘umunyamigabane mukuru, Bharti Airtel.  Itanga serivisi yinshi harimo serivisi zo guhamagara iterineti zikoresha ikoranabuhanga rya 2G, 3G na 4G hamwe na serivisi zo guhererekaya amafaranga kuri ‘Airtel Money’. Mu mpera z’ Ukuboza 2019,Airtel Africa yari imaze kugira abafatabuguzi barega miliyoni 100 mu bihugu byose ikoreramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *