Airtel Rwanda yamuritse gahunda nshya ku bakiriya bayo aho ushobora guhamagara umuntu udatsikira kandi bigakorwa kuri bose

Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda yashyiriyeho gahunda nshya ku bakiriya bayo aho umuntu ahamagara adatsikira, iyi poromosiyo irimo n’ubukangurambaga Va Ku Giti Dore Umurongo mu gushimangira ibyiza bakomeje kugeza ku bakiriya bayo.

Uyu munsi, Airtel Rwanda yatangije igisubizo kumuyobora wayo mushya kudacika kw’amajwi kwa hato na hato kuri bose, ibi bikaba bije nk’igisubizo cy’amajwi ku bantu bahamagaraga. Ibi bibaye nyuma yisubiramo ryakozwe mu gukorera abakiriya neza babaha serivise zikubiyemo, Isanzure, Tera Stori, Imirongo Yose na Byose combo Packs.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yasobanuye ko ubu bukangurambaga buje kunganira izindi servise basanzwe batanga ariko bikozwe neza.

Ati“Ubukangurambaga, Va Ku Giti, Dore Umurongo ni ubukangurambaga bugamije gushimangira umwanya dufite, umuyoboro w’inyangamugayo, kugira ubuzima bwiza, gukorera mu mucyo n’ubwisanzure bwo guhamagara imiyoboro yose.”

Muri iyi poromosiyo nshya ya Airtel, batangaza ko ifunguye kandi yizewe ndetse ikaba idaheza buri wese aho iyi paki itareba ku myaka cyangwa ku miterere y’uwikoresha.

Muri Tera Stori, ni poromosiyo yamamaye yarushijeho kongererwa imbaraga kugirango itange iminota myinshi kugirango abakiriya bashobore kuvugana ubwisanzure n’umuyoboro uwo ariwo wose, bamenyekanisha igiciro cyinshi gifite agaciro ka 5.000, batanga iminota 3.000 yo guhamagara Airtel niminota 500 yo guhamagara undi muyoboro.

Amit Chawla ubwo yatangizaga ku mugaragaro, yongeyeho ati: “Twavuguruye Amapaki Yacu yose, abantu benshi bazwi ku izina rya Imirongo Yose, dutanga iminota ibiri yo guhamagara imiyoboro yose.

Aho yanatanze urugero avuga ko umukiriya ashobora kugura paki ya 200 RWF gusa itanga iminota 20 yo guhamagara Airtel kuri Airtel n’iminota 20 yo guhamagara undi murongo.”

Byongeye kandi, Airtel yanashyize ahagaragara Bundle nshya yise Byose hamwe, bundle ihuza mu guhamagara, unite zo kuri interineti no kohereza ubutumwa bugufi ku giciro kimwe.

Iyi paki, Amit Chawla yavuze ati” Igiciro cya 15.000 RWF ije yuzuyemo 30 GB zo gukoresha kuri interineti, iminota 3.000 yo guhamagara abakiriya Airtel kuri Airtel hiyongereyeho iminota 500 yo guhamagara undi murongo hakiyongeraho kohereza ubutumwa bugufi bungana ni 1.500. Ntabwo umuntu yabura kwemeza ko ibi ari ibihebuje ku bakoresha umuyoboro aho nashimangira ko utapfa ko bibona ahari hose, ibi rero bije kunganira Byose.”

Amit Chawla Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yatangaje ko iyi gahunda ije gushimangira serivise nziza batanga ku bakiriya bayo ndetse no kuyindi mirongo y’itumanaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *