Umukinnyi Biramahire Abeddy ari mu nzira igana mw’ikipe ya As Kigali

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Biramahire Abeddy biravugwa ko ikipe y’umujyi wa Kigali (As Kigali) bari kugirana ibiganiro byihariye kuburyo mu minsi ya vuba araba akinira iyi kipe y’abanyamujyi.

Twibukiranye ko Biramahire Abeddy yari mu bakinnyi bavugwaga cyane mu ikipe ya Rayon Sports gusa ikigarara nuko aba bombi ibiganiro byaba bitarumvikanyweho.

Gasana Francis, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya As Kigali niwe wamaze kwemeza inkuru yuko Biramahire Abeddy yamaze kumvikana na As Kigali.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wakinaga muri Zambia, azasinya imyaka ibiri muri AS Kigali.

Biramahire yagiye muri FC Buildcon muri Nyakanga 2019, aho yageze nyuma yo gukina amezi atandatu muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane akinira Police FC, yageze muri Mukura Victory Sports avuye muri Club Sfaxien yo muri Tunisie, yari yagezemo muri Nzeri 2018.

Birahamire watangiye guhamagarwa mu Amavubi mu 2017, ni umwe mu bakinnyi bari bato mu ikipe y’Igihugu yakinnye CHAN 2018 muri Maroc.

Nasinyira AS Kigali, azaba abaye umukinnyi wa gatanu mushya iguze mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020/21 utangira. Abandi baguzwe n’iyi kipe ni Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan, Emery Bayisenge na Shabani Hussein ‘Tchabalala’.

AS Kigali ikomeje umwiherero, aho iri kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izatangira gukina mu mpera za Ugushyingo.

Biramaharire Abeddy yamaze kubona ITC imwemerera kuba umukinnyi wa Heroes igahita imutiza Mukura VS .|. Radio TV 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *