Rubavu:Abaturage bo mu murenge wa Kanzenze barishimira iterambere bamaze kugezwaho

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, barishimira ko bamaze kugera ku miterambere ryiza kubera ko ishyamba rya Gishwati yagizwe pariki, byabaye ngombwa ko abaturage bari batuyemo, bavanywemo batuzwa  mu midugudu.

Babifashijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge  wa Kanzenze, abaturage bakanguriwe ibyiza byo gutanga mitiweli. Ikindi abaturage b’uwo Murenge  bishimira nuko bagerejwe serivisi z’ubutaka, aho zashyizwe mu murenge wa Kanzenze mu gihe habaga gahunda y’icyumweru cyahariwe ubutaka mu Ukuboza 2018. Iyi gahunda  ikaba yarabaye mu rwego rwo kwegera abaturage batuye mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiliba, Mudende na Bugeshi ndetse n’abandi bari basanzwe bafite ikibazo cyo kwiyandikishaho ubutaka n’izindi serivisi.

Ishyamba rya Gishwati ryo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu ryagizwe Pariki

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique, avuga ko abaturage ayobora bamaze  kwibwiriza gushyira mu bikorwa gahunda za leta kuko babitojwe nk’intore.

Monique ati “ Abaturage bakanguriwe kwizigamira ni muri urwo rwego kwibumbira mu mashyirahamwe, amatsinda n’ibimina  byafashije abaturage kuko iyo barashe ku ntego batangira buri munyamuryango mituweli ku mafaranga yagiye yizigama umwaka wose”.

Akomeza avuga ko ikindi gifasha abaturage kwishyura mituweli ari ubufatanye bw’inzego hamwe na komite yashyizweho ishinzwe ubukangurambaga, Inzego z’Umutekano n’abafatanyabikorwa barimo bahagarariye amadini n’abagize Inama Njyanama mu murenge.

Mu bijyanye n’ubuhinzi, abaturage bo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bahinga ibirayi, imboga za karoti n’amashu.

Nyiransengiyumva Monique , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, ati: “Ibirayi ni igihingwa, gikunze guhingwa muri kano Karere , abaturage bagikuramo amafaranga, ku buryo  iyo bagurishije bakoramo igikorwa gifatika. Urugero hari ugura imodoka cyangwa  isambu akubakamo  inzu y’ikitegrezo  abandi bakagura inka n’amatungo magufi”.

Akomeza avuga ko gukangurira abahinzi kwibumbira muri za koperative na byo byatumye bakora ubuhinzi neza, babafasha kongera umusaruro binyuze mu guhinga igihingwa kimwe, kandi bafite n’aho bagurishiriza umusaruro. Hari kandi ibikorwaremezo, amavuriro, amashuri n’ imihanda ihuza imirenge yorohereza abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.

Abaturage bashimira ubuyobozi bw’umurenge wa kanzenze uburyo baba kanguriye kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 ubu bakaba biteguye gutsinda burundu icyorezo cya Coronavirus bakaba bashimira ubuyobozi bw’igihugu uburyo burushaho kubateza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *