Evode Uwizeyimana yagiriwe icyizere na Perezida Paul Kagame asubira muri Guverinoma
Nyuma y’iminsi irenga 245 uwari minisitiri Evode Uwizeyimana yongeye kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame akaba yasubijwe mu mirimo ya Guverinoma aho yagizwe umusenateri.
Uyu munsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri 4 bashya basimbura abari basoje imirimo yabo, muri abo Senateri harimo Evode Uwizeyimana wari wakuwe muri guverinoma nyuma yo kwegura kwabaye mu kwa kabiri.
Evode Uwizeyimana agaruwe muri politiki nyuma y’uko yari yahagaritswe ku mirimo ye tariki ya 6 Gashyantare 2020 azira kuba yari yahohoteye umusekirite wa ISCO w’umukobwa urinda umutekano ku nyubako ya Grand Pension Plaza, icyaha cyaje ku muhamwa.
Nkuko itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Minisitiri w’Intebe ribivuga rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika w’u Rwanda ryo mu mwaka 2003 ryavuguruwe mu mwaka 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 50; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abasenateri bakurikira:
•Dr Dusingizemungu Jean Pierre
•Kanziza Epaphanie
•Twahirwa André
•Uwizeyimana Evode
Evode Uwizeyimana yahise ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwa Twitter aho yagize ati“Nyuma yo gushyirwaho muri Sena, amahirwe akomeye mu buzima bwanjye, ndashaka gushimira byimazeyo H.E. Paul Kagame, kubwicyizere gishya. Nyakubahwa, Mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niyemeje gukorera Igihugu cyacu mubuyobozi bukomeye.
Following my appointment to the Senate, the biggest privilege of my life, I want to express my boundless gratitude to H.E @PaulKagame for the renewed confidence. Your Excellency, I'm highly energetic, loyal, proud and committed to serving our Nation under your Great Leadership.
— Evode Uwizeyimana (@EvodeU) October 16, 2020
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communique from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/v7oVyzA00i
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) October 16, 2020