‘Kandagiricyuma’ gahunda nshya ya Airtel Rwanda ije guhemba abanyamahirwe Moto

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yatangije gahunda nshya yo guhemba abanyamahirwe baguze nibura ama inite 250 mu cyumweru aho bazajya bahabwa moto ibi bizakorwa hafi amezi abiri.

Iyi gahunda yiswe Kandagiricyuma, ije isanga izindi serivise nziza Airtel Rwanda isanzwe itanga ku bakiriya bayo harimo n’ibiba biherekejwe n’ibihembo. Ibi rero bikaba bizahesha umunyahirwe uzinjira muri tombola aho buri umwe azajya ahabwa moto imwe muri moto 8 zizatangwa.

Agira icyo atangaza kuri iyi gahunda nshya, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla yagize ati “Twatangije iyi gahunda mu rwego rwo guha ibyishimo abakiriya bacu b’abanyamahirwe. Twishimiye ibihe tugezemo tukaba twizera ko iyi gahunda izatuma abakiriya bacu barushaho gukomeza gukoresha serivisi zacu bakaba babona amahirwe yo gutsindira moto nshashya. Twigeze kugira gahunda zimeze nk’iyi, aha twavuga nka Tunga.”

Yakomeje agira ati “Turifuza kumenyesha abakiriya bacu ko iyo uguze ama inite, ayo ma inite azana n’andi mahirwe yo kuba watsindira moto buri cyumweru. Gahunda nk’izingizi zitanga ibyishimo ku bakiriya bari ku murongo wa Airtel”

Uzajya atsinda muri iyi tombola bazajya abimenyeshwa ahamagawe na nimero ya Airtel Rwanda yemewe ariyo 0731000000.

Bakaba bababurira abatekamutwe kuzagerageza kuguhamagara atarizo nimero zatanzwe haruguru kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa ariwo 100, cyangwa ukagana ishami rya Airtel rikwegereye, cg ukabishyira ku mbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.

Mu rwego rwo kurinda abakiriya bacu tunimakaza umuco wo kutegerana muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID 19, moto zizajya zigezwa ku bazitsindiye mu ngo zabo aho bazaba bari hose ku butaka bw’u Rwanda.

‘Kandagiricyuma’ gahunda nshya ya Airtel Rwanda ije guhemba abanyamahirwe Moto

Ibyerekeye ikigo cya Airtel Africa Limited:

Airtel Africa Limited ni ikigo nyafurika cy’itumanaho gikorera mu bihugu 14 muri Afurika. Airtel Africa yihaye intego yo gutanga serivisi z’itumanaho rigendanwa zidahenze kandi zirangwa n’udushya, muri iyo ntumbero ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane mukuru ariwe Bharti Airtel. Muri serivisi dutanga harimo serivisi zo guhamagara hamwe n’iza interineti zikoresha 2G, 3G na 4G hamwe na serivisi zo guhererekanya amafaranga za ‘Airtel Money’. Mu mpera z’Ukuboza 2018, Airtel Africa yari imaze kugira abakiriya barenga miliyoni 97 mu bihugu byose ikoreramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *