Airtel Rwanda yatangije imikoranire mishya kuguze simatifoni za TECNO aho azajya akubirwa kabiri kuri interineti

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije ubufatanye bushya na kompani igurisha za telefoni mu Rwanda ya TECNO ikaba ari gahunda igiye gufasha abantu bakoresha umuyoboro wa interineti kuri Airtel n’uguze simatifoni za TECNO Camon 16 na TECNO Spark 5 Pro aho agiye kujya akubirwa kabiri.

yo gukubira kabiri interineti umuntu wese uguze simatifoni nshyashya ari ku murongo wa Airtel mu gihe cy’amezi 3.

Iyi Sosiyete ivuga ko nyuma yo kubona hari abantu abarenganye batagikoresha interineti mu buryo bukwiye kandi bahenzwe bikaba ariyo mpamvu bahisemo gukorana na kompani ya TECNO bityo bikazorohereza buri wese mu gukoresha interineti neza adahenzwe.

Iyi mikoranire ivuga ko umukiriya uzajya ugura simatifoni ya TECNO Camon 16 Series cyangwa TECNO Spark 5 pro ku iduka rya TECNO cyangwa ishami rya Airtel aho ariho hose mu gihugu azajya akubirwa kabiri interineti yaguze kuri simatifoni zabo nshya mu gihe cy’amezi 3 ndetse akarusho umuntu uzajya agana ishami rya Airtel akahagurira telefoni azajya ahita ahabwa na GB7 y’ubuntu.

Urugero nk’umukiriya uguze interineti y’ukwezi y’ama frw 10,000 imuha GB30 , azajya abona GB60 yiyongeraho GB7. Ibi bisobanuye ko uwo mukiriya azahita abona GB67.

Avuga kuri iyi mikoranire, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yagize ati “ Interineti niryo shingiro ry’impinduka mu bijyanye n’itumanaho kw’isi yose. Nk’abemera izi mpinduka, twe nka Airtel twakoze ishoramari rikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gushyiraho umurongo w’itumanaho duharanira kugeza interineti nziza ku bakoresha simatifoni mu Rwanda. Iyi mikoranire izanye impinduka mu bijyanye no guhendukirwa ikanaha agaciro abakiriya.”

Yakomeje agira ati “Iyi gahunda nshya izongera imikoreshereze ya interineti bijyanye n’uko Airtel isanzwe ari umuyoboro wa telefone zigezweho. Ibi birerekana umuhate wacu mu guha agaciro ibyo tugeza ku bakiriya.”

Ukuriye ishami rishinzwe ubufatanye n’iterambere muri Trannsion mu kigo cya TECNO Bwana Dushime Didier yagize ati “ Iyi mikoranire izafasha abakoresha TECNO Camon 16 kugera ku byo bifuza haba mu buzima bwabo bwite haba no mu kazi kabo banatume abandi abakoresha izindi telefone bagira inzozi baharanira kugeraho. Nk’uko TECNO Camon 16 yazanye impinduka mu bijyanye n’amafoto, twihaye intego yo kugeza ku banyarwanda telefone z’udushya kandi nziza zikoresha interineti ya make izatuma ubuzima burushaho kuryohera abanyarwanda.”

Uburyo bwo gukoresha iyi gahunda nshya umukiriya aryoherwa, azasabwa gusa gukanda *407# batangire ayikoreshe akimara gushyiramo simukadi ya Airtel ku nshuro ya mbere agakurikiza amabwiriza. Nyuma agakanda *255*2# akagura ipaki ye ya mbere agahita akubirwa kabiri ako kanya.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Bwana Amit Chawla avugako ari ibyiza bije bisanga ibindi ku bakoresha umuyoboro wa interineti
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Bwana Amit Chawla avugako ari ibyiza bije bisanga ibindi ku bakoresha umuyoboro wa interineti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *