Michael Sarpong muri Tanzaniya yerekanye ko ari umukinnyi ukomeye mu mukino Yanga yatsinzemo ibitego 2-0 Eagle Noir (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti wo ku munsi mukuru w’ikipe ya Yanga Africans Sports Club yari yateguye yakiriyemo ikipe ya Eagle Noir  iyitsinda ibitego 2-0 umukino wabereye kuri Uwanja wa Mkapa Sitade nkuru y’igihugu cya Tanzania yakira abantu bagera ku bihumbi mirongo itandatu mu mujyi wa Dar-es Salaam mu buryo bwo kwerekana abakinnyi n’abayobozi bashya.

Michael Sarpong yatangiye kuririmbwa mu gihugu cya Tanzaniya nyuma yo gutsinda igitego kimwe mu bitego bibiri byabonetse mu mukino igitego yatsindishije umutwe (Aba-Tanzania) bakawita icumu ry’umutwe, Kubera uburyo yatsinze icyo gitego ari kure kandi akoresheje umutwe.

Muri Sitade yari yakiriye abarenga ibihumbi mirongo itandatu mu bafana bose wabonaga ko bari bambariye ikipe yabo ibara ry’icyatsi ndetse n’umuhondo, Ikipe ya Young Sc yihariye umukino aho ku munota gusa wa 38’ ku burangare bw’abakinnyi ba ikipe ya Eagles Noir. Umukinnyi Tuisila uzwi ku kazina ka TK master yabashije gutsinda igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere umukino ukarangira gutyo.

Mu gice cya kabiri bagarutse ubona ikipe ya Young Africans bagifite ishyaka ryinshi ryo kwereka abafana bayo ko ikomeye nyuma yo kugenda ihusha ibitego byinshi ari nako ikipe ya Eagle Noir yagiye ikora amakosa menshi ku bakinnyi ba Young Sports Club.

Ibi ni nabyo byatumye babyaza umusaruro ku munota wa 51’ aho bari bakoreye umukinnyi wa Young Africans ikosa rigahita riterwa vuba, Nk’umukinnyi Michael Sarpong nawe uba ukeneye ibitego ndetse no kwerekana ko ashoboye nyuma yo guhabwa umupira mwiza biturutse ku busatirizi bwo kuruhande hanyuma Sarpong agatsindisha umutwe.

Ni ibirori bisanzwe biba ku makipe yo mu gihugu cya Tanzaniya aho amakipe menshi harimo za Simba Sports Club na Azam Fc nazo ziherutse kwerekana abakinnyi bazo n’abayobozi muri rusange ariko zikana kina umukino wa gishuti n’andi makipe.

Umunya Ghana Michael Sarpong yavuye mu ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka w’2020 nyuma yo kutumvikana neza ku mpande zombi, Aho yavuze ko yagiye afatwa nabi mu ikipe igira abafana benshi mu Rwanda, Aho yagiye ayishinja kutubahiriza amasezerano bari bafitanye. Bikaba aribyo byatumye abegukwa n’ikipe yo muri Tanzaniya Young Africans Sports Club ikamugura miliyoni 200 y’amashilingi ya Tanzaniya engama nnamafaraênga y’u Rwanda miliyoni 50.

Muri ibi birori byabaye ku mugoroba byarangiye wo kuri 30 Kanama 2020 byasusurukijwe n’umuhanzi ukunzwe mu gihugu cya Tanzaniya Rajabu Abdul Kahali uzwi nka  Harmonize.

Amakosa ya hato na hato ku ikipe ya Eagle Noir niyo yatumye itsindwa ibitego 2-0

Michael Sarpong muri Tanzania yishimira igitego cye cya mbere muri Young Sc nyuma yo gutsindira igitego cy’umutwe ahatererwa penaliti 
Michael Sarpong ku mukino we wa mbere yeretse yazonze abakinnyi ba Eagle Noir ari nako yigaragaza mu ikipe ye.
Umukino wagaragaye ko ikipe ya Young Africans Sports Club yihariye umukino  
Nuko Umuhanzi Harmonize yinjiye ku kibuga cya Uwanja wa Mkapa yururutswa hejuru n’ibendera rya ikipe ya Young Sc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *