Imibare yabanduye Coronavirus yageze 109 mu munsi umwe mu Rwanda

Uyu munsi mu Rwanda minisiteri y’Ubuzima yongeye gutangaza imibare iri hejuru y’abantu banduye Coronavirus aho 109 aribo babonetse banduye mu gihe hakize abantu 42 mu masaha 24 bahise bataha mu miryango yabo.

Mu mibare yagaragaye uyu munsi Umujyi wa Kigali wakomeje kwibasirwa kuko abantu 81 bose ari abasanzwe mu masoko ya Kigali ndetse nabakuwe mu Turere twa Rusizi, Huye na Nyamasheke.

Itangazo rya Minisante rikomeza riti “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:81 (Bapimwe mu masoko ya Kigali), Rusizi:16 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi) na Huye:3 ndetse ni Nyamasheke habonetse umwe’’

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ubwandu bushya bukomeje kwiyongera kuva ubwo amasoko yafunzwe imibare yabanduye Coronavirus yagiye izamuka bikabije.

Minisiteri y’Ubuzima kuva yafunga amwe mu masoko ya Kigali kubera ubwandu bwagiye buhaboneka, mu itangazo ry’uyu munsi ryavuze ko ryakuye abantu mu masoko ubwo bivuze ko n’ayandi yatangiye gupimwa ubwandu bwa COVID-19.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 2 889 banduye mu bipimo 361 842 bimaze gufatwa, 1 754 barayikize mu gihe 1 124 bakiri kwitabwaho n’abaganga; cumi n’umwe bitabye Imana.

Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *