Umuntu wa 11 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umuntu wa 11 ko yishwe na Coronavirus mu Rwanda akaba yari umunyarwanda w’imyaka 42 nkuko byatangajwe.

Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya bavuye mu mujyi wa Kigali aho n’ubundi uyu mujyi wiganje mu mibare mishya yaboneste muri iyi minsi aho muri 73 babonetse 48 ari abo mu mujyi wa Kigali, Abandi bakaba ari abo mu karere ka Rusizi na Rubavu.

Itangazo rya Minisante rikomeza rivuga ati’’Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:48 na Rusizi:16 (Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu masoko afunzwe) na Rubavu 11.

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ubwandu bushya bukomeje kwiyongera kuko mu minsi irindwi gusa hamaze kuboneka abantu 404 banduye Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ubwandu bushya buboneka cyane cyane mu masoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana ndetse no mu tundi turere tugize u Rwanda.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 2 717 banduye mu bipimo 351 383 bimaze gufatwa, 1 705 barayikize mu gihe 1001 bakiri kwitabwaho n’abaganga; icumi n’umwe bitabye Imana.

Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *