Mu munsi umwe abantu 2 bahitanywe na coronavirus mu Rwanda abapfuye bahita bagera ku 10

Mu munsi umwe mu Rwanda minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 2 bahitanywe na COVID19, Ikaba yasobanuye ko bari abanyarwanda, umwe akaba yarafite imyaka 45 undi nawe afite 55, abapfuye bose hamwe mu Rwanda bakaba bageze ku 10, ni mugihe habonetse abarwayi bashya 37 banduye coronavirus abayikize bakaba ari 22.

Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali, aho 28 ari abahuye n’abanduye na Bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu gihe abandi bakuwe mu Turere twa Rusizi, Huye, Rwamagana, na Rubavu.

Itangazo rya Minisante rikomeza riti “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:28 (Abahuye n’abanduye na bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:6, Huye:1, Rwamagana:1. Rubavu:1’’

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ubwandu bushya bukomeje kwiyongera kuko mu minsi itanu gusa hamaze kuboneka abantu 306 banduye Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ubwandu bushya buboneka cyane cyane mu masoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana ndetse no mu nzego zitandukanye zirimo na minisiteri.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 2 577 banduye mu bipimo 342 614 bimaze gufatwa, 1683 barayikize mu gihe 884 bakiri kwitabwaho n’abaganga; icumi bitabye Imana.

Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *