Amateka: Ikipe ya PSG yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma y’imyaka 50 (AMAFOTO)

Ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Paris Saint-Germain yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu myaka 50 ibiharanira byaranze.

PSG ikipe imaze kuba igihangange mu bufaransa ibi yabigezeho imaze kwandagaza ikipe ya Leipzig yo mu gihugu cy’ubudage ibitego 3-0 imikino iri kubera mu gihugu cya Portugal mu mujyi wa Lisbon.

Ikipe ya Leipzig yinjiye mu kibuga ubona ko ifite icyizere ndetse umuntu ntiyabura kubivuga kubera uburyo bwa mbere bwashijwe n’umukinnyi Christopher Nkunku na Youssuf Pulsen gusa ntibyagira icyo bitanga nubwo Paris Saint-Germain yari yabanje guhusha, uburyo bwari bwakozwe na Neymar.

Nyuma gato ikiye ya PSG imaze guhushwa inshuro ebyiri nibwo yahise ibyaza umusaruro ayo mahirwe mu minuta 12 gusa ku mupira mwiza watewe na Angel Di Maria umukinnyi Marquinhos yahise atsinda n’umutwe igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Ikipe ya PSG yakomeje gusatira bikomeye ndetse ari nako yagiye ihusha uburyo bwinshi butandukanye bwa Klyie Mbappe wari wongeye kubanza muri 11 ariko bikagenda byanga ndetse na Neymar Jr.

Igice cya kabiri cyagiye kurangira ikiye ya PSG yamaze gutsinda ikiye ya Leipzig icya Kabiri cyatsinzwe na Angel Di Maria habura gusa iminota ine ngo igice cya mbere kirangire.

Amakipe yagarutse mu gice cya kabiri ubonako PSG nubundi igifite inyota yo gushaka ibindi bitego ari nako ishaka gushimangira ari ikipe imaze kuba ubukombe, nibwo ku munota wa 56 umukinnyi Juan Bernat yatsinze igitego cya gatatu umupira yahawe n’ubundi n’umunya Argentine Angel Di Maria wabaye n’umukinnyi w’umukino.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, PSG izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Bayern Munich na Lyon zizakina kuri uyu wa Gatatu guhera saa Tatu z’ijoro (21:00).

Ni ku nshuro ya mbere Paris Saint-Germain igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League kuva aho yashinzwe tariki ya 12 Kanama 1970 mu gihe hafi yaherukaga kugera ari muri ½ cy’iri rushanwa mu myaka 25 yari ishize.


Ibyishimo byari byose kuri Marquinhos wafunguye amazamu ku munota gusa wa 12

Angel Di Maria wishimiye kugaruka mu kibuga akaba n’umukinnyi w’umukino

 

Ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gukora amateka mu kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *