Hatanzwe amabwiriza akomeye mu gusezera kuri Pierre Nkurunziza umuhango uzaba muri iki cy’umweru

Uwahoze ayobora igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza nyuma yo kwitaba Imana mu by’umweru bibiri bishize, amakuru ava muri iki gihugu aremeza ko azashyingurwa muri iki cy’umweru tariki 26 Kamena i Gitega ku murwa mukuru wa politike.

Ubutumire bwo gusezera kuri Nkurunziza buragaragaza ko abantu batumiwe mu muhango wo kumuha icyubahiro, kuri Stade ya Ngoma muri Gitega saa yine za mu gitondo ku wa 26 Kamena.

Pierre Nkurunziza yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, yishwe n’umutima tariki 8 Kamena uyu mwaka.

Abatanze ubutumire mu guherekeza Nkurunziza, bategetse ko abagabo bagomba kuba bambaye ipantaro y’umukara n’ishati y’umweru, naho abagore bakaba bambaye imikenyero y’umweru.

Abazaza kandi bategetswe kuzaza batambaye amakositime cyangwa karuvati.

Amakuru ava muri iki gihugu akomeza avuga ko aho Nkurunziza azasezererwaho bwa nyuma kuri Sitade, ari naho Gen Evariste Ndayishimiye yarahiriye tariki 18 uku kwezi kuba umukuru w’igihugu.

Umujyi Nkurunziza yakunze kubamo cyane kandi akahakurira, gusa nubwo yavukiye muri Ngozi ariko yize amashuri yisumbuye muri Gitega. Bikaba ariyo mpamvu bahisemo kuzahamukorera iyo mihango yose yo ku musezeraho bwa nyuma.

Ikiriho kandi nuko hari n’abami bagiye bategeka u Burundi kugeza bagiye batabarizwa i Gitega, bityo aka kakaba ari agace gafite icyo kavuze ku Burundi.

Nkurunziza yapfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *