Munyakazi Sadate yakuriweho ibihano yari yarafatiwe na FERWAFA

Akanama ka komisiyo k’ubujurire ka Ferwafa kemeje ko Munyakazi Sadate akurirwaho ibihano by’amezi atandatu yari yahawe na Ferwafa .
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 nibwo akanama k’ubujurire ka Ferwafa kayobowe n’uwunganiraga mu by’amategeko Munyakazi Sadate, ariwe Me Kajangwe, basuzuma ubujurire bwa Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports.

Nyuma yo gusuzuma kwisobanura kwa Munyakazi Sadate wari wahanishijwe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, basanze ikirego Ferwafa yaragitanze ikererewe, bituma igihano yari yahawe gikurwaho.

Komisiyo y’ubujurire ishingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru agenga imyitwarire iteganya ko ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés), yafashe imyanzuro ikurikira:

Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro.
Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ikemezo cya komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose.

MUNYAKAZI Sadate yari yarahanishijwe ku cyemezo cyari cyafashwe na Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA ku wa 12/05/2020 kirebana n’imyitwarire yagaragaje nyuma y’ibihano ikipe ya RAYON SPORTS yafatiwe nyuma yo kutitabira irushanwa ry’igikombe k’intwari ry’umwaka wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *