COVID-19: Abanyarwanda batashye n’abaturage bo mu karere ka Rusizi 18 nibo basanzwemo icyorezo

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 18 basanganywe Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 1 790 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abanduye ugera kuri 494, mu gihe batandatu aribo bakize bagasezererwa mu bitaro.

Abanduye ni 494 (Barimo 18 bashya)
Abakize ni 313 (Barimo batandatu bashya)
Abakirwaye ni 179
Abantu babiri nibo bamaze kwitaba Imana
Ibipimo bimaze gufatwa ni 84 029 (Ibipimo bishya 1 790)
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa kane, rivuga ko abarwayi bose uko ari 18 bakuwe mu bice bya Rusizi n’abanyarwanda batashye. Rivuga ko ‘‘Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.’’

Mu minsi igera hafi ku 10 ishize kugeza ku wa 11 Kamena 2020, mu Karere ka Rusizi hari hamaze kuboneka abarwayi benshi basanganywe Coronavirus.

Ni ubwandu bufitanye isano n’ingendo zambukiranya umupaka cyane ko Akarere ka Rusizi gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nkuko itangazo ribivuga abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye baba bifuza gutaha barabyemerewe aho bahita bashyirwa mu kato, ibi bikaba bifitanye isano n’imibare yabonetse uyu munsi.

Ubwiyongere bw’abarwayi bashya muri Rusizi bwatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifata umwanzuro ko kuva ku wa 4 Kamena 2020 imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi isubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 494 banduye mu bipimo 84 029 bimaze gufatwa, 313 barayikize mu gihe 179 bakirwaye naho babiri bitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *