USA: Urupfu rwa Floyd George rwazamuye indi ntera muri leta ya Minnesota

Umunsi wagatatu w’imyigaragambyo kubera urupfu rwa George Floyd mu mujyi wa Minneapolis wafashe indi ntera abigaragambya batwitse sitasiyo ya polisi.

Imyigaragambyo yongereye umurego nubwo guverineri wa leta ya Minnesota yategetse ko ku mihanda hoherezwa abasirikare amagana ngo bagarure ituze.

 

Perezida Donald Trump yatangaje ko “ibihazi” biri “kwangiza kuzirikana” George Floyd w’imyaka 46, wapfuye kuwa mbere. Ubutumwa bwe Twitter yahise ’ibuhisha’.

Amashusho yafashwe yerekanye ko uyu mugabo w’umwirabura yashinzwe ivi ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu kugeza ubwo atakibasha kunyeganyega, nyuma byatangajwe ko yapfuye.

Umuryango wa Floyd wasabye ko abapolisi bane bagize uruhare mu ifatwa rye baryozwa urupfu rwe. Gusa abashinjacyaha bavuze ko bakiri gukusanya ibimenyetso.

Ibyabaye kuri Floyd byabyukije umujinya w’abavuga ko polisi yica abirabura muri Amerika, abigaragambya bagiye mu mihanda no muri Chicago, Los Angeles na Memphis.

Mu minsi micye ishize inzu nyinshi zaratwitswe ziba umuyonga izindi zirasahurwa.

Kuwa kane, polisi yarashe ibisasu by’imyuka iryana mu maso n’iy’imipira mu kugerageza gutatanya abigaragambya bari benshi cyane imbere ya stasiyo ya polisi yitwa 3rd Precinct hafi y’aho Floyd yafatiwe.

Gusa aba bapolisi baganjwe n’umubare munini w’abigaragambya basubira inyuma maze aba nabo batwika inyubako ya polisi n’izindi ebyiri ziyegereye.

Polisi ya Minneapolis ivuga ko iyi nzu yayo yari yasohowemo abantu bose mbere ya saa yine z’ijoro “mu nyungu z’ubuzima bw’abayikoreramo”.

Abisabwe n’ukuriye umujyi wa Minneapolis, Tim Walz guverineri wa Minnesota yategetse ko ingabo zijya kugarura ituze, avuga ko aka karere kari “mu bihe bidasanzwe by’umutekano”.

Yavuze ko ubusahuzi n’ubugizi bwa nabi byabaye kuwa gatatu nijoro byatumye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byangirika.

Mu itangazo yasohoye yagize ati: “urupfu rwa George Floyd rukwiye guhabwa ubutabera, ntirukwiye guteza izindi mpfu no gusenya”.

Perezida Trump we kuwa kane yavuze ko ibiri kuba i Minneapolis ari “intege nke z’ubutegetsi bwaho” anababurira ko niba bo bibananiye ashobora koherezayo ingabo ngo “zikore akazi neza”.

Bwana Trump nyuma yanditse kuri twitter ko yavuganye na guverineri wa Minnesota ko ingabo ziri kumwe nawe, yongeraho ko “ubusahuzi nibutangira, kurasa nabyo bitangira”.

Ubutumwa bwe kuri Twitter bwahise buhishwa n’uru rubuga nkoranyambaga, ruvuga ko burimo amagambo anyuranyije n’amahame ya Twitter abuza guhamagarira urugomo.

Kuwa gatatu, ukuriye umujyi wa Minneapolis yasabye ko umupolisi uboneka yashinze ivi kuri George Floyd akurikiranwa. Kugeza ubu we n’abandi batatu bari kumwe birukanwe mu gipolisi.

Igitabo cy’abapolisi muri leta ya Minnesota kirimo uburyo abapolisi batozwa gukanda umuntu ijosi ariko ntibafunge inzira z’umwuka. Ibyo bifatwa nk’uburyo bwo gufata ukekwa ariko butamwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *