Kabuga Félicien wagize uruhare muri jenoside yafatiwe mu bufaransa

Ubushinjacyaha bukuru bwo mu gihugu cy’ubufaransa nibwo  bwatangaje aya makuru ko Kabuga Félicien wagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cy’u Rwanda ko yafatiwe muri cyo gihugu akaba yahise ashyirwa mu buroko.

Yafatiwe mu mujyi w’igihugu cy’u bufaransa Paris kuri uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka isaga 26 ari umuntu uhunze.

Kabuga akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe abatutsi.

Yatawe muri yombi n’abapolisi b’igihugu cy’ubufaransa ku iperereza ryakozwe hamwe n’ibiro bya IRMCT by’ubushinjacyaha.

Uyu mugabo ufite imyaka irenga 84 uri gukabakaba 85 kuko yavutse mu 1935 akaba yaravukiye mu cyakoze ari perefegiture ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi muri muniga, komine ya Mukarange.

Yashakanye n’umugore witwa Josephine Mukazitoni bakaba barabyaranye abana babiri.

Uyu mugabo washakishijwe imyaka irenga 25 byarangiye afatiwe mu gihugu cy’ubufaransa.

Ni nyuma yaho ibihugu byinshi byamushakishaga, akenshi byavuzwe ko yagiraga impushya z’ingendo (Passports) nyinshi za mwemereraga kujya aho ashaka mu bihugu bitandukanye kandi agahinduza amazina n’isura ye kuburyo kumumenya byari bigoye.

Uyu mugabo warufite radiyo ikomeye cyane yashishikarizaga abahutu kwica abatutsi mu 1994 yitwaga RTLM ndetse n’ikinyamakuru Kangura, iyi ni radiyo n’ikinyamakuru byagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi benshi cyane ndetse akaba yaragize n’uruhare mu bikoresho byakoreshejwe mu kwica abatutsi birimo imihoro yaguze birenga ibihumbi magana atanu (500.000).

Uyu mugabo tubibutseko yari yashyiriweho akayabo k’amafranga y’amadorali y’amerika miliyoni 5 ubwo ni arenga miliyari 4 y’amafaranga y’u Rwanda.

Kabuga mu mwaka w’ 1993 yari umushoramari ukomeye cya yarafite uruganda rwe bwite rw’icyayi rwamushyiraga mu bafite agatubutse kugeza n’ubu bivugwa ko ntawuzi umubare w’amafaranga afite.

Uyu mugabo akaba yari n’inshuti ikomeye cyane n’uwahoze ayobora igihugu cy’u Rwanda Habyarimana Juvenal ndetse akaba yaranabarizwa mu ishyaka rya MRND ndetse n’AKAZU ibi bikaba aribyo byabahaga imbaraga mu gufasha leta muricyo gihe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *