Minisitiri Evode Uwizeyimana na Minisitiri Munyakazi Isaac banditse basezera ku mirimo yabo

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ubwegure bw’aba bayobozi Kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane tariki 6 Gashyantare.

Ni Nyuma y’uko mu minsi ishize Minisitiri Uwizeyimana Evode ahohoteye umusekirite wa ISCO w’umukobwa urinda umutekano ku nyubako ya Grand Pension Plaza, Ahari hatangiye gukorwa iperereza ry’uko yahohoteye uwo mukobwa.

Minisitiri w’uburezi we biravugwa ko ari ibibazo byari byamaze kumurenga bitewe n’inshingano bamuhaye ndetse na Ruswa ivugwa mu buyobozi bw’intebe yarahagarariye nabo bakorana harimo n’ikigo gishinzwe amashuri abanza nay’isumbuye REB agahitamo gusezera mu maguru mashya.

Ibivugwa kuri Minisitiri Dr Isaac Munyakazi waruhagarariye Minisiteri y’Uburezi:

Uburiganya kubigo by’amashuri ndetse na Ruswa, ni nyuma yaho hari amakuru avuga ko hari ikigo cyabashije gushyirwa mu myanya hafi ijana hanyuma Minisitiri agategeka ko icyo kigo gishyirwa mu myanya 10 ya mbere kandi mu by’ukuri bitari bikwiye bitewe n’amanota rwari rwabonye binyuze ku buyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi REB ndetse n’ubuyobozi bw’icyo kigo gusa aya makosa akaba ayemera.

RIB iracyakora iperereza kuri aya makuru yose avugwa kuri aba bagabo ibyo bavugwaho.

Oasisgazette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *