Gusoma no kwandika neza ikinyarwanda bizafasha abana bacu kubaka ejo heza h’u Rwanda

Ubwo mu gihugu hatangizwaga umwaka w’ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika bufite insanganyamatsiko ivugango ”Mumpe urubuga nsome”, bwatangirijwe mu karere ka Burera mu rwego rw’igihugu ndetse iki gikorwa kikaba cyarakomereje mu tundi turere tw’u Rwanda hibandwa mu kurushaho gukangurira abana n’ababyeyi gushikariza abana umuco wo gusoma no kwandika neza ikinyarwanda. 

 

Akarere ka Nyarugenge nako kizihije uwo munsi wabereye ku kigo cy’amashuri abanza nayisumbuye cya camp kigali uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye abarezi ababyeyi n’abanyeshuri.
Muri iki gikorwa hakaba haribanzwe kuruhare rwababyeyi mugukangurira abana babo umuco wo gusoma no kwandika aho bahembye abana 36 baturutse mubigo bitandukanye mu karere ka nyarugenge, ababyeyi baje baherekeje abana babo bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kuko kigiye gutuma barushaho guha agaciro umuco wo gusoma no kwandika bati n’abagenzi bacu batakangurira abana babo gusoma nabo tuzabafasha kumenya ibyiza birimo ndetse n’ababyeyi batazi gusoma nabo birabareba.
Tuganira n’umubyeyi witwa Mukagahima Immaculee utuye mu murenge wa kimisagara akagari kimisagara avugako yaherekeje umwana abereye nyina wabo ariko akaba ari nawe umurera kuko yatangiye kumurera afite imyaka 3 none ubu akaba ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye avuga ko yamufashije cyane kugirango arusheho gusoma neza yabimutoje kuva akiri mu mashuri abanza akomeza avuga ko n’umubyeyi utazi gusoma yafasha umwana we aka mukangurira gusoma ndetse byaba ngombwa akamushakira abo kwigana mu gihe atari ku ishuri asaba abyabyeyi kuba hafi y’abana babo byibuze buri munsi bagafata iminota 30 yo kubatoza umuco mwiza wo gusoma no kwandika.
Ibi byanashimangiwe kandi n’abandi babyeyi biyemeza gufatanya gukora ubukangurambaga ku bandi babyeyi batabashije kuhagera, bamwe mu bana bitabiriye iki gikorwa ndetse n’abahawe ibihe ibihembo mu rwego rwa akarere nabo bishimiye iki gikorwa nabo biyemeza kurushaho kugira umuco wo wo gusoma no kwandika neza.
Uwitwa Umutoni Valentine wiga GS Burema Mageragere mu mwaka wa mbere akaba ari numwe mubahembwe murwego rwa akarere ka Nyarugenge avuga ko mubuzima bwe yifuza kuba umuntu ukomeye ati:” Ibi nzabigeraho ari uko menya neza gusoma no kwandika ntategwa kandi numva nazajya mbikorera muruhame kandi nzafasha nabagenzi bange gusoma no kwandika kandi niyemeje kubigira ibyaburi munsi.”
Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu Nsabimana Vedaste yavuzeko iki gikorwa ari ngenzi ku bana n’ababyeyi avuga ko gusoma no kwandika neza bituma abana banamenya andi masomo biga ndetse ko bituma umwana yiyungura ubundi bumenyi, asaba ababyeyi kubigira ibyabo byibuze bagafata igihe gito buri munsi bagafasha abana babo gusoma, yashimiye abafatanyabikorwa barimo umushinga Soma Umenye USAID uburyo badahwema gushyigikira ireme ry’uburezi byashimangiwe kandi n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge bwana Gatsinzi Jason wavuze ko abana bize neza gusoma no kwandika ikinyarwanda bamenya nandi masomo avugako kubufatanye Soma Umenye bahawe amasomero kuri buri kigo kandi ko bifasha abana kwisomera inkuru zanditse. ati:” Twese abarezi ababyeyi abo turera nidufatanya intego yo gusoma no kwandika izagerwaho asoza asaba abarezi ababyeyi abana gufatanya bakubaka igihugu bateza imbere umuco mwiza wo gusoma no kwandika.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *