Miss Rwanda 2020: Irebere amafoto adasanzwe ya Miss Mumporeze Josiane ufite umushinga wo guteza imbere ururimi nyarwanda

Ni umukobwa ufite uburanga akaba ari umwe mu bakobwa baje muri aya marushanwa y’ubwiza ahagarariye intara y’amajyepfo Mumporeze Josiane yaturutse mu Karere ka Nyanza. Yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Kaminuza ya UTB ku Kicukiro.
akaba afite umushinga udasanzwe wo gukangurira abanyarwanda gukunda ururimi rwabo ndetse akaba anateganya ubukangurambaga bugamije guteza imbere ikinyarwanda.
Akaba ahanini ashaka kuzibanda ku rubyiruko ndetse n’abana bakiri bato dore ko aribo bagifite imbogamizi ku rurimi rw’ikinyarwanda.
Akaba afite uburebure bwa Metero 1 na cm 80 N’ibiro 60 n’imyaka 22.
ku mushyigikira muri iri rushanwa ni ukwandika ubutumwa burimo 22 ukohereza kuri 1525 ukaba umuhaye amahirwe.

Irebere amafoto atandukanye agaragaza ubwiza n’uburanga bwe: