SEKALIVE: Umunyarwenya Daliso Chaponda araye i Kigali ateguza abazitabira igitaramo(AMAFOTO)

Umunyarwenya wavukiye mu gihugu cya Malawi ariko akaba atuye mu gihugu cy’Ubwongereza Daliso Chaponda yamaze gusesekara mu mujyi wa Kigali aho aje gutaramira mu gitaramo cyo gusetsa kimaze kumenyerwa nka SekaLive kizaba ejo Marriot Hotel k’umugoroba saa kumi n’ebyiri.

Daliso Chaponda yamaze gusesekara mu rwagasabo yizeza kuzagira ibihe bidasanzwe mu gitaramo cya SekaLive

Uyu munyarwenya ukomeye cyane muri Afurika Daliso Chaponda ufite imyaka mirongo ine (40) watangiye umwuga wibyo gusetsa mu mwaka w’2001, asesekaye ku kibuga cy’indege mu minota micye ishize ku kibuga cy’i Kanombe ku masaha hafi ya saa mbiri n’igice z’umugoroba (20h30’), Aho yaje ubona ko agifite rwose imbaraga ndetse ubona agerageza kwerekana ko yishimiye ku garuka mu gihugu cy’u Rwanda, Akanyamuneza kari kose mu mboni ze, Gusa ntiyaje wenyine yaje mu Rwanda n’umukunzi we ubona ko bari m’urukundo ruhamye , Nkibisanzwe yateguje abakunzi bakunda ibijyanye nibyo gusetsa babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe akoresha rwa Instagram ko yamaze gusesekara muri kigali ati“ Nasesekaye I kigali, SekaLive ni ejo tuzahurire ku hotel Marriot saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Ntuzahabure.’’

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yasanganyijwe n’itangazamakuru ryari rimutegereje mukumwegera  rimubaza uko yakiriye kuba yongeye kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda mu mvugo ze zirimo no gusetsa wabonaga rwose ntakibazo cy’umunaniro afite yagize ati“ Ndishimye cyane kugaruka rwose, Nibyo ni ubwa kabiri ngarutse mu gihugu cy’u Rwanda mperuka hano nyuma y’imyaka ibiri mu iserukiramuco ryari ryabaye ariko ubu ngarutse ndi njyewe (asetsa cyane), urabona ko hano hari ikirere cyiza mu gihugu cy’ubwongereza harakonje cyane ntabwo wagereranya hano na hariya! gusa birumvikana kubona ngarutse n’uburyo bangarararije urukundo kuko icyo gihe byari ibintu byiza rwose abantu bahano bakunda urwenya, Gusa birumvikana niyo mpamvu nanjye nzanye izindi mbaraga zisumbuye, abakunzi bahishiwe byinshi kuko nkunda ibyo nkora ibyo gusetsa n’ibyinshi na Trump Donald yigirira kwisetsa nk’inkuru ze nanjye nzabaha ibyo nkora.’’

Mu bindi yatangaje yavuze ko nubwo Afurika bayifata nkumugabane ukenye ntakindi baruziho ku bihugu bya Leta nzunze ubumwe z’Amerika ndetse n’igihugu cy’Ubwongereza abareye ambasaderi ati“ Gusa nubwo ndi ambasederi w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza birumvikana bisaba kuvugira uyu mugabane aho ugiye hose, umuntu akwiriye kubigisha bakumva ko natwe tutari muri ako gatebo nkuko babifata gusa niyo mpamvu tubashimira umwuga mukora(itangazamakuru) mugira uruhare runini mu gutangiriza ko uyu mugabane nawo ufite byinshi kandi natwe dushoboye mbese dufite ubutunzi bwihariye.’’

Daliso Chaponda wasesekaye mu Rwanda arikumwe n’umukunzi we

Iyi Seka Live tubibutseko yabaye ‘ngarukakwezi’, Aho igiye kuzajya iba buri cy’umweru cya nyuma cy’ukwezi nk’intego bihaye abategura iki gitaramo aribo Arthur Nation, Iyi ikaba itangije umwaka 2020, Daliso Chaponda ageze mu Rwanda, Gusa tubibutse ko nudi munyarwenya Idris Sultan guturuka mu gihugu cya Tanzaniya uyu akaba yarigeze gukundana nuwahoze ari umukunzi w’icyamamare ukora umuziki Diamond Platnumz ariwe Wema Sepetu yamaze gusesekara nawe mu Rwanda, Uyu munyarwenya nawe akaba  afite abakunzi batari bacye mu karere dutuye ndetse Afurika muri rusange n’undi witwa Michael SENGAZI uheruka gutsindira igihembo cya Prix de couverte, abandi banyarwenya bagomba gutamira muri iki gitaramo ni aba Seka Live Rising Stars bagizwe na ZabbaMissedCall, Nimu Roger,Fred&Kepha, Captain Father Prince ndetse bakaza gucurangirwa na Neptunez band hamwe n’aba deejays bakomeye bagize itsinda rya Neps DJs.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo muri VIP 20.000 Frw, Ahasanzwe ni ibihumbi 10.000 Frw, cyangwa wayigura unyuze kurubuga rwa www.rgtickets.com ndetse andi matike akaba akiboneka ku muryango, imiryango iraba ifunguye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00′).

Photo by Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *