U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe n’igihugu cya Uganda mu gushaka itike y’amajonjora y’igikombe cy’Isi

Mu rugendo rwo gushaka itike igana mu gikombe cy’Isi u Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe n’igihugu cya Uganda , Kenya ndetse na Mali ariryo ryari irya gatanu E.

Image

Umunya Ghana Marcel Desailly wakanyujije mu bihugu by’iburayi harimo na Chelsea Fc ari mubatangazaga uko amakipe azahura. 

Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Cairo ku nkombe ya Nil kuri Hotel yitwa Carlton mu gihugu cya Misiri ahasanzwe hari nicyicaro gikuru mpuzamashyiramwe cy’Afurika cy’umupira wa maguru (CAF), byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’ibyamamare mu mupira w’amaguru bubatse izina harimo Marcel de Sailly akaba ari mu batangazaga uko ibihugu bizahura mu gushaka itike y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2022 izabera i Qatar.

U Rwanda rwisanze muri iri tsinda mu gihe ibindi bihugu nka Tanzaniya yisanze yahuye mu itsinda rimwe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin na Madagascar, Ibi bivuze ko ibihugu bitatu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byahuriye hamwe aribyo u Rwanda, Uganda, Kenya mu itsinda rimwe.

Uko ibihugu byabashije kwitabira igikombe cy’Isi igihugu cya Cameroon nicyo kimaze kwitabira inshuro nyinshi.

– Cameroon – inshuro 7 (1982, 1990, 1994, 1998, 2002, 2010 and 2014)

– Nigeria – inshuro 6 (1994, 1998, 2002, 2010, 2014 and 2018)

– Morocco – inshuro 5 (1970, 1986, 1994, 1998 and 2018)

– Tunisia – inshuro 5 (1978, 1998, 2002, 2006 and 2018)

– Algeria – inshuro 4 (1982, 1986, 2010 and 2014)

– Egypt – inshuro 3 (1934, 1990 and 2018)

– South Africa – inshuro 3 (1998, 2002 and 2010)

– Cote d’Ivoire – inshuro 3 (2006, 2010 and 2014)

– Ghana – inshuro 3 (2006, 2010 and 2014)

– Senegal – inshuro 2 (2002 and 2018)

– DR Congo (yitwaga Zaire) – inshuro 1 (1974)

– Angola – inshuro 1 (2006)

– Togo – inshuro 1 (2006)

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *