Airtel Rwanda mu isura nshya mu bukangurambaga bwiswe ‘‘MU KAZI KOSE’’ buzamara imyaka 12 aho serivisi nyinshi zashizwe ku buntu

Ibi bije nyuma yizi tumanaho uko zari zikubiye hamwe ari ebyiri arizo Airtel Rwanda na Tigo Rwanda bimaze hafi imyaka ibiri zikorana ariko mu buryo bwo kunoza serivisi neza bagahitamo gukorera ku murongo umwe ariwo Airtel Rwanda rwahawe urwo ruhushya ruzamara imyaka 12.

Image

Uyu ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane wabereye mu nyubako ya convention center nibwo Airtel Rwanda yatangaje ko uruhushya Tigo yari ifite rwo gukora rwavanweho, maze Airtel ihita inatangiza ubukangurambaga yise ’MU KAZI Kose’.

Ni ubukangurambaga buzafasha abantu bakoresha uyu muyoboro w’itumanaho, kwizihirwa n’ibyiza byawo muri serivisi utanga zaba iz’amajwi, internet n’izindi zigamije kubafasha kubyaza umusaruro amahirwe abegereye.

Muri ayo mahirwe yashyizweho harimo kohereza amafaranga kuri Airtel Money byagizwe ubuntu, mu gihe cyose ubu bukangurambaga buzamara.

Mu ijambo ry’uhagarariye ibikorwa bya Airtel mu Rwanda Amit Chawla yagize ati‘‘ Twabashije gushyiramo amafaranga arenga miliyoni 1 y’amadorali y’Amerika kugira ngo dufashe abatugana kugira internet yihuta mu buryo buhoraho kandi na serivisi igende neza, ibi ntakindi twabikoreye uretse kuzamura abakoresha itumanaho, Tugerageza ku bagabanyiriza kuri izi serivisi zose z’ikoranabuhanga’’.

Image

Amit Chawla uhagarariye ibikorwa byose bya Airtel Rwanda wavuze ko byabatwaye miliyoni 1 y’amadorali y’Amerika.

Mu bandi bashyitsi b’icyubahiro bari baje muri uwo muhango ubwo hamurikwaga Airtel Rwanda nk’umuyoboro wagizwe umwe ndetse akavuga n’ijambo yari Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya Musoni Paula ati‘‘ Ndabashimira cyane, uburyo mwabashije gufata imiyoboro yombi mukawuhuza ukaba umwe, mu korohereza ikoranabuhanga, serivisi, Ndabashimira kuri ururuhushya mwabashije kubona ndetse mu kabishyira hanze mu bukangurambaga mwise ‘‘Mu Kazi Kose’’ igikomeye cyane mukwiriye gushimirwa nukubona uburyo mwarwanye imyaka ya mbere 8 yose kugira ngo mugere kuri iyi ntego mu kuzamura ubukungu, ibi rero bigaragaza imbaraga mukoresha mu kwita ku baturarwanda niyo mpamvu natwe tuzakomeza gukorana namwe nka minisiteri.’’

Image

Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya Mutoni Paula washimiye cyane itumanaho rya Airtel Rwanda. 

Ubu bukangurambaga bwiswe Mu Kazi Kose buzatangira kuzengurutswa bamenyekanisha ibi bikorwa Airtel Rwanda yazaniye abaguzi mu kubegereza serivisi mu baturage azaba harimo n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda akaba ari nabo Brand Ambassadors bw’ubu bukangurambaga bwa MU KAZI KOSE aribo Bruce Melodie, King James , Allioni Buzindu. Aho bizabera n’igihe bizatangirira bizatangazwa vuba.

Mu bikubikuye muri iyi gahunda ya MU KAZI Kose

  • Kohereza amafaranga kuri Airtel Money byabaye ubuntu.
  • Kwishyura amazi ukoresheje Airtel Money byagizwe ubuntu.
  • Hashyizweho inyongera ya 30% kuguze Packs ya Airtel Rwanda.
  • Kugura umuriro ukoresheje Airtel Money nabyo byagizwe ubuntu ndetse uzajya anagura mwinshi agahabwa inyongera.

Image

Image

Image

Urahamagara nta mpungenge ndetse na interineti yihuta ku muyoboro wa Airtel Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *