Ibyishimo bidasanzwe kumuraperi Luda Cris wahawe ubwenegihugu bwa Gabon

Umuhanzi w’Umunyamerika Christopher Brian Bridges wamamaye nka Ludacris, yatangiranye umwaka wa 2020 ibyishimo nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bwa Gabon.

Umuraperi ukomeye mu gihugu cya Let’s Nzuze Ubumwe z’Amerika LudaCris wamaze guhabwa Passport ya Gabon.

Uyu mugabo w’abana batatu n’umugore we baririye iminsi mikuru mikuru muri iki gihugu aho Ludacris yanaherewe ibyangombwa byemeza ko yabaye umwenegihugu wa Gabon.

Umugore wa Ludacris witwa Eudoxie Mbouguiengue usanzwe ari umunyamideli we akomoka muri Gabon. Eudoxie w’imyaka 33 yavukiye muri Gabon ku wa 14 Gicurasi 1986.

Mu mashusho uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko yamaze kuba umuturage wemewe wa Gabon anagaragaza pasiporo yo muri iki gihugu gikungahaye ku bikomoka muri peteroli.

Si we cyamamare muri Amerika uhawe ubwenegihugu bw’igihugu cyo muri Afurika kuko hari n’abandi mu myaka yashize bagiye baza gushaka aho abakurambere babo bakomoka.

Muri Kanama 2019, umukinnyi wa Filime Samuel L Jackson na we yahawe pasiporo yo muri Gabon ubwo yari yakiriwe na Perezida w’iki gihugu Ali Bongo.

Muri Gicurasi 2019 kandi Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Tiffany Sarac Haddish ukomoka muri Amerika yahawe ubwenegihugu bwa Eritrea.

Mu myaka 400 abacakara barenga miliyoni 12 bajyanywe ku yindi migabane bituma Abanyafurika bamwe bavuka bakisanga mu bindi bihugu bitari ibyo abakurambere babo bakomokamo ari nacyo gituma Amerika ikunze kugira abirabura benshi.

Guverinoma ya Ghana iherutse gutangiza icyiswe ‘The Year of Return cyangwa se umwaka wo kugaruka mu kinyarwanda’ kugira ngo itere akanyabugabo Abanyafurika bo muri Amerika n’aba Diaspora kugaruka ku ivuko.

Umuhanzikazi wo muri Amerika Beyoncé Giselle Knowles aherutse guca amarenga ko umugabo we Shawn Corey Carter, yaba afite inkomoko mu Rwanda. Yabivuze mu ndirimbo nshya yahuriyemo n’umugabo we Jay Z na Childish Gambino yitwa “MOOD 4 Eva”.

Umugore wa LudaCris asanzwe ari umunya-Gabon

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *