Ibyishimo bidasanzwe nibyo byasendereje abitabiriye igitaramo cya SEKALIVE-(AMAFOTO)

Umugoroba wabaye uwagahebuzo Ku bantu bakunda guseka, ubwo habaga igitaramo cya SEKA LIVE yo gusoza umwaka w’2019 Mu ijoro ryakeye muri Marriott hotel cyateguwe na Arthur Nkusi (Rutura) icyamamare umaze kubaka izina mu byo gusetsa.


Ni igitaramo cyatangiye Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00′) itangizwa n’ibirori nuw’ihagarariye Arthur Nkusi umunyarwenya uhora ategura iki gitaramo cya SEKA LIVE yariri gusozwa muri uyu mwaka ndetse aha umunyarwenya yinjiye agaragaza imbaraga nyinshi agerageza gusetsa abitabiriye ndetse ari nako ashimira abitabiriye harimo ababyeyi be badahwema kumuba hafi mu mirimo ye y’aburi munsi kandi babikunze n’abaterankunga bakomeje kumwereka ko badahwema kumushyigikira harimo Marriott Hotel, RG consult.

Arthur Nkusi uhagarariye Arthur Nation akaba ari nawe utegura SEKA LIVE wanyuraga mu Bantu agenda asetsa abantu.

Ndetse akomeza aha n’umwanya ku banyarwenya bakizamuka ba SEKA RISING STARS, Zabba Missedcall, Doddy, Merci, Patrick, My Father, Aho bagaragaje ubuhanga bukomeye mu gusetsa abitabiriye muri iki gitaramo, undi waje gukurikiraho ni umunyarwenya Kimenyi Herve umenyerewe hano mu Rwanda mu gusetsa cyane akaba abarizwa muri Comedy Night, yasekeje abari bitabiriye mu minota ye myiza yakoresheje hafi iminota makumyabiri 20′.

Kimenyi Herve ubarizwa muri comedy Night.

Zabba Missedcall umunyarwenya umaze kugira abakunzi benshi ubarizwa muri SEKA RISING STARS.

Hakurikiyeho umunyarwenya mubari bategerejwe ndetse ukomeye uturuka mu gihugu cya Afurika y’epfo, Loyiso Madinga uyu akigera kurubyiniro abantu benshi ntabwo bari bamuzi cyane gusa uyu mu bushobozi bwe ndetse n’ubu nararibonye afite mu byo gusetsa yaje guturangana mu byukuri, Aho abantu bamubonye bishimiye uburyo asetsamo ndetse imbaga yari yitabiriye igitaramo iranyurwa ndetse ubona ko batunguwe cyane n’ubuhanga akoresha muri uyu mwuga wo gusetsa.

Loyiso Madinga umunyarwenya ukomeye mu gihugu cya Afurika y’epfo washimishije abari abitabiriye.
Umugoroba w’amateka ku bashakaga kongera iminsi yo kubaho, Abitabiriye bari baje kwihera ijisho umunyarwenya ukomeye wari wavuye mu gihugu cya Kenya, Uyu mugabo wari waje nuwo bivugwako ari ugomba kuba umufasha we mu minsi iri mbere byeruye ndetse akaba amaze kugira abakunzi batari bacye mu karere ndetse n’Afurika muri rusange nkuko nawe abyiyita perezida mu gutera urwenya, Eric Omondi wageze Ku rubyiniro Ku isaha ya saa ine n’iminota icumi (22h10′), uyu mugabo uzi gusetsa cyane umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bijyanye no gusetsa yakoresheje iminota ye neza yari yagenewe arabasetsa rwose aho abantu igitaramo cya humuje batabishaka, Mu nzenya yagerageje gutanga ingero nyinshi zijyanye nuko abahanzi binjira kutubyiniro bitwara, aharimo Meddy umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo ye ‘Slowly’, Diamond Platnumz umuhanzi wamaze kwigarurira umuziki wo muri Afurika mu ndirimbo ye ‘Babalao’ ndetse n’izuburyo abantu bajya mu tubari ugasanga baba bameze nkaho batazi aho bagiye basa nabananiwe (basinziriye) bagahagurutswa n’injyana n’izindi nyinshi zasembuye abitabiriye igitaramo cyabaye cyiza rwose.

Eric Omondi wasoje igitaramo yakuyemo imyenda yo hejuru yakoresheje imbaraga nyinshi.
Ku isaha ya saa tanu zuzuye nibwo igitaramo cyahumuje aho bahise batangaza abazitabira SEKA LIVE y’ubutaha igomba kuba tariki ya 26 Mutarama 2020 ahazitabirwa n’ibindi byamamare Dolisso, Idrissa,Pablo.

Umubyeyi wa Arthur Nkusi ushimwa cyane uburyo adahwema Ku mushyigikira mubyo akora.

Andi mafoto menshi:

Igitaramo cy’itabiriwe n’ingeri zose harimo na bera kandi wabonaga bishimye.

Uwahoze ari umuyobozi wayoboye federasiyo y’amagare mu Rwanda Bayingana wari witabiriye iki gitaramo yari yishimye.

Abagize itsinda rikomeye rikorana na Arthur Nkusi kuri Radiyo hamwe n’umuhanzi Dj Pius

Umubyeyi wa Arthur Nkusi wasomeye abari aho umurongo wanditse muri bibiliya mu buryo bwo gusetsa.

Ibirori byatangijwe n’amasengesho 

 

 

Photo: Arthur Nation

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *