Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange byatangajwe n’abahize abandi mu gihugu baratangazwa

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’Ikiciro rusange cy’ayisumbuye, aho muri ibi byiciro byombi abanyeshuri 10 ba mbere barimo abakobwa barindwi.

Dr Munyakazi Isaac Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi ashimara Abanyeshuri batsinze neza

Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza ni uwitwa Humura Elvin urangije muri Wisdom School ryo mu Karere ka Musanze, uwabaye uwa mbere mu kiciro rusange ari Mucyo Salvi wo muri E.S Byimana ryo mu Karere ka Ruhango.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bose hamwe ari 286 721 mu gihe muri 2018 bari 225 578 bivuze ko biyongereyeho 31 143 bangana na 12.2%.

Abakoze ikizamini gisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 115 417 mu gihe muri 2018 bari 99 898 ko biyongereyeho 15 519  bangana na 15.5%.

Urutonde rw’abayenyeshuri 10 babaye aba mbere mu kizamini cy’abarangije amashuri abanza, ruyobowe na Humura Elvin barimo abakobwa 7.

Naho abanyeshuri 10 ba mbere mu kiciro rusange bayobowe na Mucyo Salvi na bo harimo abakobwa barindwi mu gihe abangu ari batatu.

Mu kiciro cy’abarangije amashuri abanza, abatsinze ku kigero cyo hejuru ni ukuvuga abari muri level I ni abanyeshuri 10 700 barimo abahungu 5 798 n’abakobwa 4 902. Aba bose bangana na 3,8% by’abakoze bose.

Abari mu kiciro cya III ari na bo benshi ni 88 354 bangana na 31,5% y’abakoze bose, bakaba barimo abakobwa 50 974 n’abahungu 37 380.

Mu kiciro cy’abarangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abatsinze neza ni ukuvuga abari muri I ni 10 451 bangana na 9,1% by’abakoze bose, barimo abahungu 6 132 n’abakobwa 4 319.

Naho abatsinze ku rwego rwa IV ari na bo benshi ni 54 025 bangana na 47,2% y’abakoze bose, bakaba barimo abakobwa 32 855 n’abahungu 21 270.

Minisiteri y’Uburezi kandi yagaragaje ibigo 10 byabaye ibya mbere mu gutsindisha.

Wareba amanota unyuze hanohttp://results.reb.rw/

Mu kiciro cy’amashuri abanza, Saint Andre yo mu karere ka Muhanga ni ryo rya mbere rigakurikirwa na Ahazaza na ryo ryo mu karere ka Muhanga.

Mu kiciro rusange, ishuri rya mbere ni Fawe Girl’s School rikurikiwe na Petit Seminaire Saint Vincent Ndera.

Minisiteri kandi yatangaje ko amanota y’aba banyeshuri yasohokanye n’ibigo bazigamo ku buryo uzajya ajya kureba amanota azajya ahita abona n’ikigo yoherejwemo kwiga.

Ibyavuye mu manota y’abanyeshuri bakoze ibizamin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *