REB yahembye abana biga mu mashuri abanza bahize abandi mu ikoranabuhanga

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) biciye mu cyiswe “Competition Scratch’’ cyahembye abana biga mu mashuri abanza abana bakoze imishinga itandukanye bakoresheje ikoranabuhanga bifashije mudasobwa, Mu bana 30 bose mu gihugu hahembwe batatu bahize abandi kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019.

Mu kurushanwa abana bakoraga imishinga bakurikije ibyo bihitiyemo biri mu gihugu, bagakora ikimeze nk’inkuru y’amashusho bifashishije mudasobwa zo ku bigo byabo, umusozo w’amarushanwa ukaba wari urimo abana 30, ni ukuvuga uwarushije abandi muri buri karere.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, Avuga ko ikiba kigamijwe muri ayo marushanwa ari ugukundisha abana ikoranabuhanga Nkurikiyinka Janvier.

Ati “Aya marushanwa aba agamije ko abana bagaragaza ubumenyi bafite mu ikoranabuhanga (ICT) mu burezi. Tubasaba gushakisha, bakavumbura bityo umwana akagira ubushobozi n’ubushake bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ariko arihuza n’ubuzima abona hanze, cyane ko ari na ryo musingi w’iterambere ry’igihugu”.

Yakomeje avuga ko abana bitwaye neza muri aya marushanwa abaye ku nshuro ya gatatu, REB izakomeza kubakurikirana, kugira ngo bazakomereze mu mashuri y’ikoranabuhanga bityo impano yabo itazazima.

 

Nkurikiyinka Janvier wari uhagarariye REB muri icyo gikorwa
Nkurikiyinka Janvier wari uhagarariye REB muri icyo gikorwa

Umwari Nadine w’imyaka 14, wigaga mu mwaka wa gatandatu kuri GS Ste Famille mu karere ka Nyarugenge, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu, akaba yarakoze umushinga yise ‘Visit Rwanda’, aho yagaragaje ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.

Umwari yavuze ko umushinga yakoze yawutekerejeho, ashaka gukangurira Abanyarwanda muri rusange n’abana by’umwihariko gusura ibyiza by’igihugu cyabo.

Umwari wabaye uwa mbere ngo byamuteye imbaraga zo gukomeza kwiga ikoranabuhanga
Umwari wabaye uwa mbere ngo byamuteye imbaraga zo gukomeza kwiga ikoranabuhanga

Ati “Nawukoze nifashishije amashusho n’abana bakunda (cartoon) bityo bumve ko bagomba kwishimira ibyiza by’igihugu cyabo banabisure. Ndateganya gukomeza kwiga ikoranabuhanga nkagera ku rwego rwo hejuru, nkazafasha n’abandi Banyarwanda kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga”.

Uwo mwana yahembwe igikombe, mudasobwa igendanwa, umudari ndetse n’igikapu kirimo amakaye azamufasha asubiye ku ishuri.

Hahembwe kandi babiri bamukurikiye, ari bo Hategekimana Abdu wari uhagarariye akarere ka Rubavu, ndetse na Kwizera Isaac wo muri Gasabo, buri wese akaba yahembwe mudasobwa igendanwa, umudari n’amakaye.

Abana batatu bahize abandi muri ayo marushanwa bahembwe
Abana batatu bahize abandi muri ayo marushanwa bahembwe

 

Abana bitabiriye irushanwa bose bageze ku rwego rw’igihugu ariko bataje muri batatu ba mbere na bo ntibaviriyemo aho, Buri wese yahawe igikapu kirimo amakaye, icyo gikorwa kikaba cyarakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *