Bruce Melodie niwe muhanzi wa 7 wemejwe kuzataramira mu gitaramo gitegurwa na East African Party 2020

Bruce Melodie wahiriwe cyane muri uyu mwaka 2019 mu byukuri kuko ubu niwe muhanzi wasinyiye sosiyete zirenga enye kuri byo ntabwo bitunguranye kumva ko ariwe warutahiwe, Ni mu gihe amaso yose y’abakunzi ba muzika ahanzwe ku gitaramo cya East African Party 2020. 
Bruce Melodie ashyizweho kuri uru rutonde kuko yarategerejwe mu bakunzi bose b’umuziki w’u Rwanda, Aho hibazwaga umuhanzi wa nyuma uri butangazwe muri barindwi bari bategerejwe nyuma y’abandi bahanzi bamaze gutangazwa harimo, The Ben, Riderman, Andy Bumuntu, Knowless, King James,Bushali ndetse na Bruce Melodie.
Itahiwacu Bruce amazina ababyeyi bamwise, akaba mu buhanzi akoresha Bruce Melodie, ni umuhanzi uririmba injyana ya RnB, Afro/Beat, Afro/Zouk afite indirimbo nyinshi yakoze ari wenyine ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye, Iyo aheruka n’iyitwa ”Fresh” yakoreye mu gihugu cya Tanzania, akaba ari mu bahanzi begukanye Primus Guma Guma Super Star 8 iheruka amarushanwa yarakomeye mu Rwanda.

Bruce Melodie niwe muhanzi wemejwe wa 7 mu bahanzi bari bari bitezwe

Igitaramo cya East African Party kigiye kuba ku ncuro ya 12 kizaba tariki 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena.

Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari 20 000Frw mu myanya y’icyubahiro, 15 000 Frw mu cyiciro gikurikiraho na 5000frw mu myanya isanzwe, mu gihe abazagura amatike mbere bo bagabanyirijwe itike yo mu myanya ihenze y’icyubahiro izaba igura 15000frw, imyanya y’icyubahiro 10000frw na 3000frw mu myanya isanzwe, aya matike akazatangira kugurishwa k’umunsi wejo mu bice bitandukanye tuzabamenyesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *