RIB yahakanye itabwa muri yombi rya myugariro Rugwiro Herve

Mu masaha make ku mbuga nkoranyambaga hagiye hasakara inkuru ivuga ko myugariro wa Rayon Sports ari mu maboko ya police, Ariko RIB imaze kubwira itangazamakuru ko amakuru yo gufunga uyu mukinnyi ntacyo bayaziho atari mu nzego zigenzwa na RIB.

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi bivugwa ko afunzwe ku mupaka wa Rubavu

Umuvugizi wa RIB Madam Umuhoza Marie Michelle aganira na Television y’igihugu (RBA) yatangaje ko RIB itigeze ita muri yombi Rugwiro Herve, Avuga ko niba yanafashwe atafashwe na RIB, Ahubwo yaba afunzwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) rukorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rubarizwa i Rubavu. Yakomeje avuga ko ntayandi makuru bafite kubijyanye n’ifungwa rya Rugwiro.
Uyu myugariro w’ikipe ya Rayon Sports akaba na myugariro w’ikipe y’igihugu (Amavubi) afite imyaka 29 akekwaho kwambuka umupaka akoresheje ibyangombwa byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatanywe n’uwitwa Uzima Rizinde w’imyaka 39.
Mu byangombwa byagaragaye uyu mukinnyi yari afite, Harimo ikarita yo mu gihugu cy’abaturanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanzwe mu mwaka w’2017, Igaragaza ko yavukiye i Bahunde muri Masisi ho mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ibyangombwa Rugwiro Herve yafatanywe ubwo yambukaga umupaka w’u Rwanda na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ibi bibaye habura iminsi mike kugira ngo habe umukino ukomeye cyane w’umunsi wa 15 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hagati ya APR FC na Rayon Sports, Uzaba kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya Kigali gusa aho ushobora kwimurirwa kuri sitade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *