Mu gushimira ababagana Sitasiyo SP yashyizeho uburyo bwo gutombora binyuze mu kiswe SHIMIRA XMAS BONANZA

Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 03 Ukuboza 2019 nibwo hatashywe ku mugaragaro icyiswe SHIMIRA XMAS BONANZA i nyarutarama aho byatangiye kuwa mbere taliki 02-24 Ukuboza 2019 mu gusozanya umwaka n’ababagana habaho tombora irimo byinshi.

Image

 Ubu buryo bwashyizweho mu kwishimana ndetse no kurangiza umwaka bishimira ibyo bagezeho nk’abaguzi babaganye ko badahwema ku bagana mu byukuri, aha hakaba hakubiyemo byinshi mu bihembo bizatangwa, Aho bazatanga amatike yo kunywesha amavuta, Guhinduza amavuta ku  buntu, Ndetse n’uduseke tw’iminsi mikuru.

Mu gutangaza ibi Umukuru uhagarariye  SP Ltd mu Rwanda Bwana Yves Legrux yagize ati :‘‘ Mu gusoza uno mwaka turishimira abaguzi bacu (umukiriya)uburyo batuganye kubyo dukora. Ku bwibyo muri iyi minsi turimo ya Noheli, Twanzuye kwishimana nabo tubagenera ishimwe’’.

Image

Uhagarariye SP mu Rwanda Bwana Yves Legrux arashimira abaguzi babagana

Ku ruhande rwa SHIMIRA XMAS BONANZA ibi birakorerwa ku mashami ya siatasiyo ya SP aho aherereye kuwabyifuza yajya agenda akareba amatike aho  bafite kurizo sitasiyo bakagerageza amahirwe yabo ndetse bagira amahirwe ugahita uhabwa ibyo bakugeneye harimo ibyo twavuze haruguru.

Aho wasanga ayo matike ukagerageza ayo mahirwe yawe  twavugamo, SP Nyabugogo , SP Gikondo, SP Remera/Giporoso, SP Mu mujyi rwagati, SP Rugunga, SP Kanombe ya mbere, SP Kabeza, SP Nyamirambo, SP Kimisagara, SP Nyarugenge, ndetse na SP Nyarutarama aho byabereye.

Mu tundi turere tugize u Rwanda naho ntibazatangwa kuko biri mu gihugu hose , SP Musanze1, SP Huye1, SP Kayonza, SP Nyamagabe, SP Ngoma na SP Nyagatare.

Aya matike ya SHIMIRA XMAS BONANZA  azajya atangira kugurishwa n’ababaharariye muribyo bice bitandukanye twavuze haruguru guhera ku isaha ya saa moya z’igitondo kugeza ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, Kandi iyi poromosiyo iri ku muntu wese ubashije kunyweshereza kuri  sitasiyo ya SP ko ntahuhejwe.

Hanyuma buri wa Kabiri ku masaha ya saa kumi z’umugoroba nibwo hazajya harebwa uwabashije gutsinda hanyuma ahamagarwe bamushyikirize igihembo azaba yatsindiye.

Image

Tuyizere Alemance ari mu babashije gutsindira itike muri aya marushanwa ya SHIMIRA XMAS BONANZA

Mu ijambo rye yagize ati:” Ndishimye cyane ibi bintu SP yatuzaniye ni agahebuzo, Njyewe naraye nciye aha nje kunywesha lisanse nk’ibisanzwe kuko ndi umukiriya wabo nuko mbona hari tombora ndagenda, Mukanya ndi mukazi nibwo numvise bampamagaye ba mbwira ko natsinze, Ndishimye cyane rwose.” Tuyizere Alemance

Tuyizere Alemance warufite akanyamuneza nyuma yo gutsinda muri SHIMIRA XMAS BONANZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *