Amahugurwa yahawe abarimu kuri CBC isigiye abarezi ubumenyi bwisumbuye- Dr Ndayambaje Irène

Umushinga wo guhugura abarezi ku Nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) usigiye abarimu ubumenyi bwisumbuye mu gutegura no gutanga amasomo bifashishije iyo nteganyanyigisho.

Ni ibitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irenee uvuga ko uyu mushinga watewe inkunga n’Ikigo cy’Abayapani gitsura iterambere mpuzamahanga (JICA).

Yagize ati “Uyu mushinga umaze imyaka itatu kuko watangiranye na CBC, twaragendanye kandi wafashije abarimu guhindura imyumvire mu bijyanye no kwigisha,  kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse mu gutegura amasomo no kuyatanga, beretswe imirongo migari n’uburyo bwiza bwo kwigisha baha amahirwe abana mu kugira uruhare mu byigwa aho kugira ngo mwarimu abe ari we utanga byose.”

Avuga ko abarimu bahuguwe bazafatanya n’abandi mu kubagezaho ubwo bumenyi kugira ngo na bo babugire, bakabikora mu buryo bwo gusangira amakuru n’ubunararibonye mu buryo bwo kwigisha no gusangira ibibazo.

Dr Ndayambaje avuga ko aya mahugurwa yongereye ubumenyi mu barezi mu nteganyanyigisho  ishingiye ku bushobozi  mu kuyishyira mu bikorwa  binyuze mu kwigisha abanyeshuri.

Avuga ko uyu mushinga urimo gusoza, ariko asaba abarezi ko bitarangirira aho, ko ahubwo abarezi babonye aya mahugurwa bayageza no ku bandi, kandi ngo bishobotse barasaba JICA kongera guhugura bahereye aho bari bageze  muri iki kiciro gisoje k’igerageza.

Dr Ndayambaje ashimira JICA ko ifasha muri byinshi mu burezi bw’u Rwanda kuko ibafasha cyane mu gihe cy’amahugurwa, ndetse ngo bagira n’ubwo bafata abayobozi b’uburezi, abarezi ndetse n’abakozi ba REB bakajya kubahugurira iwabo mu Buyapani, bityo bakamenya neza uburyo bigishamo aho bukomoka n’icyo bwagezeho.

Ikiciro kirangiye cy’amahugurwa mu gihe k’imyaka 3 ngo cyari igeragezwa, abahawe ubumenyi bakaba bagiye kwifashishwa mu kugeza ubu bumenyi ahandi, ndetse ngo bishobotse bakaba batanga n’ikindi kiciro cy’amahugurwa.

Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin avuga ko basoje ku mugaragaro amahugurwa amaze imyaka itatu ahabwa abarezi, bakaba basoje aya mahugurwa neza kandi bakuyemo byinshi bizabafasha gushyira mu bikorwa umurimo wabo.

Avuga ko uyu mushinga witabiriwe n’abarezi batoranyijwe, akaba ari mu rwego rw’igerageza kandi uyu mushinga ukaba usoje ufite icyo usigiye abarezi n’ubwo atabasha gushyira mu mibare ngo avuge ikigero bagezeho mu kazi kabo.

Avuga ko bifuzaga ko aya mahugurwa yazakomeza ku kindi kiciro ariko ngo ntiyabihamya gusa ngo ubushobozi nibuboneka bazakomeza ku kindi kiciro cy’amahugurwa.

Ati “Byashoboka ko haza ikindi kiciro, ariko sinabihamya ariko kirakenewe, mu gihe JICA yabona ubushobozi twakomereza ku kiciro gikurikira.”

Gasana Jean Pierre umwarimu mu Rwunge rw’amashuri rwa Mukarange Gatolika, avuga ko amasomo ahabwa umunyeshuri muri iki gihe amwerekeyeho kurusha mbere kuko agira uruhare runini mu byo yigishwa, gutanga ibitekerezo, bikaba byarafashje abanyeshuri mu gushaka ubumenyi.

Avuga ko integanyanyigisho ya kera wasanganga umwarimu ariwe ugira uruhare runini mu masomo umunyeshuri akagira uruhare ruto ariko ngo ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi umunyeshuri ni we ugira uruhare rukomeye mu masomo.

Mukarukundo Marie Louise nawe ni umurezi avuga ko ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa bugiye kubafasha kuyishyira mu bikorwa kuko beretswe uburyo bwiza bwo gutegura amasomo no kuyigisha.

Avuga ko kwigisha amasomo hifashishijwe CBC byatumye abanyeshuri batsinda neza kurusha mu myaka yashize kandi bagaragaza ko bumva neza ibyo biga ndetse bakabasha no kwivumburira ibindi badategereje ko babihabwa n’umwarimu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *