Natwe tuzaharanira kujya mu myanya y’imbere : Meya w’akarere ka Rutsiro

Ubusanzwe akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere turindwi tugize intara y’iburengerazuba bakaba gakora ku kiyaga cya Kivu gaherereye kusinzu rya kongoniri(CongoNil)gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 374 abaturage batuye ako karere ahanini batunzwe n’ubuhinzi.

Mu gihe gishize akarere ka Rutsiro Kari akarere gafite ibibazo bitandukanye birimo kutagira imihanda igahuza n’utundi turere tutagira amazi meza n’amashanyarazi,
Indwara ziterwa n’isuku nke n’ibindi bibazo bitandukanye ni muru rwo rwego ubuyobozi bwa karere ka Rutsiro bafatanyije n’abaturage baturiye ako karere bakaba barigiye hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bitandukanye no kurushaho guteza imbere akarere kabo bakaba harakozwe ikiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda. Iki kiganiro abaturage bakaba barahawe ubwisanzure bwo kubaza ibibazo bafite ugushaka uko byakemuka.

Bimwe mubibazo abaturage bagaragaje harimo kuba hari ahantu hatari umuriro amazi meza ndetse nabaturage batishyuwe hakorwa umuhanda uva Rubengera werekeza Rubavu ikibazo k’ibyapa by’abanyamaguru naho imodoka zihagarara.

Related image

Akarere ka Rutsiro kamwe mu turere dukora ku kiyaga cya Lac Kivu

Tuganira n’uyu witwa Manizabayo Martin utuye Mu murenge wa mushubati Akagari gitega yavuze ko ubusanzwe n’ibibazo bikomeye bafite ariko ko nabike bafite basaba ubuyobozi kubafasha kubikemura avugako mu myaka ishize bari bafite ibibazo bitandukanye birimo kutagira umuhanda ubahuza nutundi turere kutagira umuriro amazi isuku nke ariko ubu bikaba byaragabanutse kubufatanye n’ubuyobozi akomeza asaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi bakabafasha gukomeza kwiteza imbere yashimye leta uburyo ikomeza kubaba hafi.

Kandi byashimangiwe na mugenzi we witwa Nyiramana uturuka mu murenge nyabirasi avuga ko uko biri atari nka mbere ko ubu bose basigaye barasirimutse ko ibibazo bafite bafatanya n’ubuyobozi kubikemura ati:‘‘ Nubwo hakiri ibibazo bike tubona ariko dufanyije n’ubuyobozi bizakemuka.’’

Mw’ijambo ry’umuyobozi wa akarere ka Rutsiro Madame Ayinkamiye Emerance yadutangarije ko bakora uko bashoye ibibazo abaturage bafite bakabikemura bafatanyije nabo babafatanyabikorwa ndetse ko biteguye kuzajya mu myanya y’imbere akomeza avugako ubuyobozi bwiza ari ubuha umuturage ijambo maze bakumva ibyifuzo bye bakabikemura ati:‘‘ Ibibazo abaturage batugaragarije tugiye kubikemura, asoza asaba abaturage na bafatanyabikorwa kurushaho gufatanya bakiteza imbere.’’

Ibiro bishya bikuru by’Akarere ka Rutsiro