Muri iyi minsi mikuru ENGEN hashyizeho poromosiyo yiswe ENGEN EXTRAVAGANZA yiganjemo udushya

Ku wa Gatatu, Tariki 20 Ugushyingo, 2019: Poromosiyo ENGEN EXTRAVAGANZA yatangijwe poromosiyo n’udushya ndetse n’ubudasa ku mugaragaro kuri sitasiyo ya Engen Rwanda Freezone.

Iyi poromosiyo izamara amezi atatu guhera ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 kugeza tariki 20 Gashyantare 2019 hagati ya saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru

Imodoka igomba guhabwa umunyamahirwe uzabasha kubagana muri poromosiyo Extravaganza

Igamije guhemba abakiriya b’imena banywesha lisansi ndetse bakagana n’izindi serivise zitangwa kuri Engen.

Abitabira poromosiya basabwa gufata amatike yo kwinjira muri tombola ku ntumwa zihagarariye Engen muri iyi poromosiyo.

Kugira ngo wemererwe guhabwa ikwinjiza muri tombola, umumotari agomba byibuze kunywesha lisansi itari hasi ya 5000 Frw, imodoka zisanzwe zisabwa guhsyiramo lisansi itari hasi ya 30,000 Frw mu gihe amakamyo n’amabisi agomba kunywesha lisansi itari hasi ya 50,000 Frw.

Abitabira poromosiyo barashishikarizwa kunywesha lisansi nyinshi ishoboka kugira ngo bageze kuri litiro 100 kugira ngo babone amahirwe yo gutsindia imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki nk’ igihembo nyamukuru kizatangwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2020.

Amatike aboneka ku ntumwa za Engen zikorera kuri sitasiyo za Engen hagati ya 7am na 5pm guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru.

Engen Rwanda ni kimwe mu bigo biri ku isonga mu bucuruzi bwa lisansi n’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, ikaba  ifite sitasiyo za lisansi 23 zemewe zikorera mu mijyi itandukanye mu gihugu.

Izo sitasiyo zirimo; Poids Lourd, Ndera, Kimironko, Gitikinyoni, Kicukiro, Kanogo, Kacyiru, Nyabugogo, Gikondo, Freezone, Kabeza, Gitarama, Butare, Kamembe, Rubengera, Gisenyi, Rubavu, Byumba/Gicumbi, Karongi, Nyagatare, Ngoma, Musanze/Ruhengeri, Kayonza na Rwamagana.

Umuyobozi wa ENGEN yavuzeko ikigikorwa kizakomeza kugirango abakiLiya barusheho kubagana

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *