Itangazamakuru ryagaragarijwe aho u Rwanda ruhagaze mu guhashya igwingira mu bana

Mu Rwanda, imbonezamikurire y’abana bato ni urusobe rwa serivisi zinyuranye zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza yujuje imyaka itandatu hagamijwe ko akura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, mu mbamutima, mu mutekano kandi uburenganzira bwe bukabungabungwa. 

Ariko ni kenshi mu Rwanda humvikana igwingira ry’abana ndetse n’imirire mibi mu bushakashatsi imibare iheruka gukorwa umwaka wa 2018 bageze ku kigero cya 34.5% nubwo gahunda za leta zo guhangana n’igwingira zishyirwaho ndetse na perezida wa repubulika Paul kagame ahora abibwira abayobozi ariko bigaragara nkaho birangirira aho bicaye kandi leta ntacyo iba itakoze.

Umuyobozi ushinzwe imirire n’isuku Mucumbitsi Alexis avuga ko u Rwanda mu bipimo byagaragaye ruri hafi ku gipimo cya 34.5% ndetse ko ubu bushakashatsi mu igwingira rikomeye ryagaragaye mu turere tw’i Burengerazuba kandi mu byukuri aribo bafite iyo mirire myiza twavuga imboga no korora ariko ugasanga batabyitaho.

Ati:” Icya mbere tujya tubona ni uguteshuka ku nshingano z ‘ababyeyi ugasanga iyo mirimo yarabatwaye aho usanga mu by’ukuri dufashe urugero muri utwo turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umubyeyi yagiye gushaka amaramuko yagaruka ugasanga ntazi nimba umwana yariye cyangwa uko yiriwe ibyo rero bigatuma umwana agwingira”.

Akomeza asaba itangazamakuru kubihagurukira bakajya bajya gushaka amakuru ariko bakanigisha abo baturage kuko byafasha intego u Rwanda rwihaye

Ati:” Twe turashaka abanyamakuru ko mwadufasha mwese ahubwo bishobotse mwagera muri buri rugo rwose aho niho dushaka imbaraga nyinshi ariko hari uturere tugaragaza ingwingira riri hejuru uko ari 13 twavuze, Gusa turamutse igihugu gishize imbaraga cyane hariya, Abanyamakuru mukadufasha utibagiwe n’abandi nibura byagabanya kimwe cya kabiri ry’igwingira ry’abana bitavuze ko n’utundi turere twatwibagirwa, rero byafasha guhashya burundu igwingira”.

Mu mwaka utaha hateganyijwe ubundi bushakashatsi bugomba gutanga amakuru nyayo aho uko Rwanda ruzaba ruhagaze mu igwingira ku bana mu gihugu kuko imibare iheruka niyo kuva mu mwaka 2015 kugeza 2018 ariyo 34.5%, Aho buri mu myaka itatu hakorwa ubwo bushakashatsi kuricyo kibazo ndetse bukwiriye kugaragaza iyo shusho ku bana mu gihugu hose, Ikindi nuko mu ntego bihaye mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba rwaragabanyije iki cyegeranyo bakazaba bageze kuri 19% mu igwingira muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *