Abashakashatsi mpuzamahanga bateraniye i kigali mu kurebera hamwe ikibazo cy’imirire ku bana

Mu Rwanda, imbonezamikurire y’abana bato ni urusobe rwa serivisi zinyuranye zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza yujuje imyaka itandatu hagamijwe ko akura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, mu mbamutima, mu mutekano kandi uburenganzira bwe bukabungabungwa.

Ariko ni kenshi mu Rwanda humvikana igwingira ry’abana ndetse n’imirire mibi bageze ku kigero cya 38% nubwo gahunda za leta zo guhangana n’igwingira zishyirwaho ndetse na perezida wa Paul kagame ahora abibwira abayobozi ariko bigaragara nkaho birangirira mu aho bicayekandi leta ntacyo iba itakoze.

Mu nama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abashakashatsi, abanyapolitike n’impuguke , bari kuganira uko umugabane w’afurika wakihaza mu biribwa izwi nka FANRPAN ( Food Agriculture and Natural Resources Policy Analysis Network ) .

Umuyobozi wa FANRPAN Prof. Sidi Osho

Mu bafashe umwanya muri iyi nama bagiye bagaragaza imbogamizi za leta z’igihugu bya Africa mu kurwanya ingwingira ndetse n’imirire mibi aho bungurana ibitekerezo mu buryo bwo guhangana ndetse no gushakira hamwe umuti w’iki kibazo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi Jean Claude Musabyimana , yavuze ko mu mibare yakozwe mu ibarura ryabaye mu mwaka 2018 wagaragaje ko ingo 81.3% mu banyarwanda bose bihagije ku biribwa.

Musabyimana, yagize ati” iyo abantu bakorera amafaranga bashobora kubona ibyo kurya, kuba igihugu kihagije mu byu kurya ku buryo izo ngo tuvuga ziba zifite ubushobozi bwo kubona ibyo kurya igihe cyose kandi bifite intungamubiri zihagije nibyo ubushakashatsi bwashingiyeho bugaragaza ko 81.3% bihagije mu biribwa , harimo abahinga bakihaza n’abakora ariko bakabasha kubyigurira”.

Umuyobobozi wa FANRPAN Prof. Sidi Osho , avuga Afurika igira ibibazo bitandukanye zirimo ubukene, ihindagurika ry’ibihe, umusaruro muke mu buhinzi no kutihaza ku ntungamubiri, amapfa niyo mpamvu nka FANRPAN igira ibiganiro bihoraho buri mwaka tugasagira ubunararibonye tukanafata ingamba z’uko kwakemura iki kibazo cyane twibanda mu kuzamura kwizaha mu mirire.

Nubwo abanyarwanda bageze kuri iki kigero ariko haracyari ibibazo by’imirire n’amapfa muri tumwe mu turere ndetsa na hamwe mu bihugu bya Africa byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi Jean Claude Musabyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *